Ishuri rya Loni riri muri Gaza ryagabweho igitero gikaze
Igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere cyagabye igitero gikomeye ku nyubako y’ishuri ry’umuryango w’Abibumbye risanzwe ricyumbikiwemo impunzi mu ntara ya Gaza.
Iki gitero cyakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13/09/2025, nk’uko amakuru abigaragaza.
Benshi bahitanwe n’iki gitero abandi bakirokotse, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo n’icya Reuters.
Byanasobanuye ko mbere y’uko Israel ikora iki gitero yabanje gusaba imiryango icyumbikiwe muri izo nyubako y’ishuri ziyivamo.
Ibyanatumye misile zitangira kuraswa bamwe muri abo bazirimo biruka bakiza amagara yabo. Ariko bivugwa ko ntabyo abahunze babashye kurokora bijyanye n’ibikoresho byo mu mazu.
Gusa umwe muri abo barokotse yabwiye itangazamakuru ko yabashe guhungana telefone gusa, mu gihe ibindi byose yabitaye mu nzu.
Umuryango mpuzamahanga wamaganye bikomeye ibi bitero by’ingabo za Israel zatangiye kugaba muri Gaza mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2023.
Israel isobanura ko nta kindi igamije usibye gusenya burundu umutwe wa Hamas uwo ishinja kubicira abantu barenga ibihumbi bibiri mu gitero wagabye muri iki gihugu tariki ya 07/10/20243.
Ibyo bibaye mu gihe aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 12/09/2025, ibihugu bigize umuryango w’Abibumbye byatoye umwanzuro ushigikira ko aya makimbirane ahagaragara binyuze mu kwemeza ubwingenge bwa Palestine, ibyo Israel yateye utwatsi, inavuga ko ibyo bitazigera biba n’ikindi gihe.