Ibya garagaye i Rome kwa Papa byashimishije benshi
Mu birori byabereye muri kiriziya iherereye i Rome mu Butaliyani, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuhewe Elon Musk, yabisusurukijemo cyane abantu bari babirimo, ni mu gihe yabikoreshejemo ibihangano byikoranabuhanga, aho yifashihaga utudege twa drone twagaragaraga mu bishushanyo binyuranye.
Ibi birori amakuru avuga ko byabaye ku wa gatandatu tariki ya 13/09/2025, aho byari bigamije kwibutsa abatuye isi ko ari abavandimwe, byanahuriranye n’umunsi wo guhimbaza isabukuru y’amavuko y’imyaka 70 y’umushumba wa kiriziya gatorika ku isi, Leon Xiv.
Ubundi kandi ibi birori byari bigamije guhamagarira abatuye isi kubungabunga ibidukikije, uyu muvandimwe wa Elon Musk yabigaragajemo ubuhanga anasusurutsa abari babyitabiriye.
Hagaragaye n’amashusho y’ikoranabuhanga ya Papa Francis uheruka kwitaba Imana mu kwezi kwa kane uyu mwaka, akaba yerekanywe mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Bivugwa ko ayo mashusho yarimo yerekanwa anyujijwe mu kigo cya Nova Sky Stories, aho cyabaraga inkuru binyuze mu ikorana buhanga.
Ayo mashusho kandi yafatwaga hifashishijwe utudege tutagira abapilote, harimo ay’Abatagatifu bari muri iyi shapele, ndetse aya mashusho akaba kandi yagendaga aherekejwe n’indirimbo zaririmbwe muri ibi birori.