Bitunguranye umu-pasitori yabwiye abakristu be umunsi Yesu azagaruka
Pasitori Joshua Mhlakela wo muri Afrika y’Epfo, nyuma y’aho yari agize igihe abwira abantu ko yabonye Yesu, yongeye kubatungura ababwira ko Yesu azagaruka ku isi kujana abe muri uku kwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2025.
Ni ubuhanuzi yatanze ubwo yagiranaga ikiganiro na Cettwinz Tv yo muri Afrika y’Epfo, avuga ko Yesu agiye kugaruka muri uku kwezi kwa cyenda.
Joshua Mhlakela yanasabye abantu bose kwitegura, aho yagize ati: “Igihe cyo kuzamurwa kiri hafi, waba witeguye cyangwa utiteguye. Nabonye Yesu yicaye ku ntebe ye, numva avuga ati ndaje vuba.”
Yongera ati: “Yarambwiye ati ‘tariki 23 na 24 z’u kwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2025,’ nzagaruka ku isi.”
Ibyatangajwe na pasitori Joshua Mhlakela byatumye abakristu benshi ba mwemera aho batangiye gukwirakwiza kumbuga nkoranyambaga ibyatangajwe na we, bavuga ko ibyo yavuze bishobora kuba byo ijana ku ijana.
Hari uwatanze ubutumwa bwinyandiko agira ati: “Umwana wanjye w’imyaka 10 na we aheruka kurota ibyerekeye kuzamuka ku itorero.”
Undi na we yongeraho ati: “Uyu mugabo ashobora kuba avuga ukuri. Yagize ati: “Ntabwo nsanzwe nkurikirana iby’ubuhanuzi, ariko Imana yansabye gukurikirana ibyatangajwe na pasitori Joshua Mhlakela.”
Abatabyemera na bo bavuze ko nta muntu n’umwe ushobora kumenya umunsi cyangwa isaha Yesu azagarukiraho, ati gusa igikwiye n’uko twohora twiteguye, kandi tugahora turi maso, ngo kuko umunsi n’isaha bizwi n’Imana yonyine.