• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 16, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Havuzwe icyakorewe abasirikare barindaga urugo rwa Ruberwa i Kinshasa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 17, 2025
in Conflict & Security
0
Havuzwe icyakorewe abasirikare barindaga urugo rwa Ruberwa i Kinshasa
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe icyakorewe abasirikare barindaga urugo rwa Ruberwa i Kinshasa

You might also like

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

Abasirikare barenga 5 barindaga urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye visi perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bafunzwe, ruriya rugo barindaga rusigara rugoswe n’Ingabo z’iki gihugu zo mu barinda umukuru w’igihugu.

Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, aho bugaragaza ko abarinzi b’u rugo rwa Azarias Ruberwa, ruherereye mu mujyi wa Kinshasa ufatwa nk’umurwa mukuru w’iki gihugu, abasirikare bo kwa perezida Felix Tshisekedi babafunze.

Ubwo butumwa bugira buti: “Abasirikare barindaga kwa Ruberwa i Kinshasa ubu bari mu maboko y’abasirikare bo kwa perezida Felix Tshisekedi.”

Muri abo basirikare bafunzwe aya makuru avuga ko barimo Abanyamulenge batatu mu gihe ba Katanyama bo barenga 5, ati: “Abanyamulenge ni batatu, naho aba-katanyama(abo mu bundi bwoko bw’Abanyekongo) bo barenga 5.”

Kuri ubu bivugwa ko urwo rugo rugoswe n’abasirikare ba FARDC bo mu barinda perezida w’iki gihugu Felix Tshisekedi.

Ubu butumwa ntibugaragaza icyo bazize, ariko bizwi ko muri RDC Umunyamulenge n’undi wese usa na bo bakorerwa ihohoyerwa bazira uko baremwe. Ni ihohoterwa batangiye gukorerwa kera, kuko amateka agaragaza ko ryatangiye mu mwaka wa 1964.

Mu bihe bitandukanye hari abishwe batwitswe, abahambwe babona harimo n’abandi benshi bagiye bicwa urwagashyinyaguro.

Mu myaka ibiri ishyize ni bwo Azarias Ruberwa yavuye i Kinshasa yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, kuri ubu akaba ari yo aherereye.

Ruberwa usibye kuba yarabaye visi perezida wa RDC igihe cya Joseph Kabila, yanakoze mu myanya inyuranye yo hejuru muri iki gihugu, kuko yanayoboye igihe kirekire minisiteri ya decentralisation.

Ubwo Ruberwa yerekeza muri Amerika avuye i Kinshasa, yagiye mu buryo buzwi, ariko bamwe mu bategetsi b’iki gihugu bamushinja guhunga igihugu.

Tags: FardcKinshasaRuberwa
Share34Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z’ikindi gihugu ku murinda

RDC: Perezida Tshisekedi yohererejwe Ingabo z'ikindi gihugu ku murinda Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, igihugu cy'u Burundi cya mwoherereje Ingabo kabuhariwe zo ku murindira...

Read moreDetails

Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Kinshasa humvikanye urusaku rw’imbunda z’irimo nini havugwa n’impamvu yarwo

I Kinshasa humvikanye urusaku rw'imbunda z'irimo nini havugwa n'impamvu yarwo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'igipolisi cya yo, byahanganye n'abajura bateye Bank, hakoreshwa intwaro ziremereye n'izoroheje....

Read moreDetails

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b’aho bakomeje kwicwa

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Aho AFC/M23/MRDP itarafata abaturage b'aho bakomeje kwicwa Umutwe wa ADF ukomeje kuzahaza abaturage b'aho ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ritarabohoza muri teritware ya Lubero mu ntara ya...

Read moreDetails

Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Iby’ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila

Iby'ihuriro rishya ryashinzwe na Kabila Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, iwe na bamushyigikiye bashyinze ihuriro rishya rifite intego yo gukiza iki gihugu cyabo....

Read moreDetails

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Amatsinda abiri yo muri Wazalendo yumvanye iminsi muri Kivu y’Epfo benshi muri bo babigwamo

Agace kamwe ko muri Uvira karavugwamo imirwano ikaze Imitwe ibiri ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, yasubiranyemo...

Read moreDetails
Next Post
U Bubiligi bwahinduye imvugo ku makimbirane hagati ya M23 na RDC ndetse n’u Rwanda

U Bubiligi bwahinduye imvugo ku makimbirane hagati ya M23 na RDC ndetse n'u Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?