Abasirikare b’u Burundi bari baroherejwe mu mahanga kwiga mbere y’uko boherezwa muri RDC batorotse
Abasirikare b’u Burundi bari baroherejwe kwiga amashuri ya gisirikare mu Burusiya mbere y’uko boherezwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP batorotse.
Aba basirikare bivugwa ko bari umunani, nyuma y’aho bageze mu Burusiya aho bari bagiye kwitoreza imyitozo ihambaye ya gisirikare, bahise bacikira i Moscow ku murwa mukuru w’iki gihugu cy’u Burusiya baja gukora ubuzi bubafasha ku giti cyabo.
Iki gikorwa aba basirikare bakoze gica amarenga ko badashaka kujya kurwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuko hari n’abandi benshi babyanze barafungwa.
Hari n’abandi benshi bahanganye n’uy’u mutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyepfo, ariko batumva icyo bari kurwanira kugeza n’ubu.
Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23/MRDP kuva mu 2023. Ariko amakuru avuga ko zitigeze zihirwa muri iyi ntambara, ni mu gihe zambuwe ibice byinshi ubundi kandi ziyitakarizamo ku kigero cyo hejuru.
Umwe mu basirikare ba kuru b’u Burundi ufite ipeti rya Colonel yatangaje ko abofisiye bo ku rwego rwa General barwanyije icyemezo cyo kohereza abasirikare babo muri RDC bitewe n’uko izi ngabo z’u Burundi zitarigera zitsinda intambara mu mateka yazo.
Nubwo abo babyanze, perezida Evariste Ndayishimiye we yakomeje guhatiriza, biturutse ahanini ku kayabo k’amafaranga yahawe na mugenzi we perezida Felix Tshisekedi wa RDC.
Ni nabwo guverinoma zombi zahise zigirana amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2022. Icyo gihe Ndayishimiye yahise ahabwa ishimwe rya miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika. Abasirikare be bari barijejwe na bo ko bazajya bahabwa umushahara ugera ku madolari 5000 ariko amenshi ajya mu kigega cya perezida wabo n’icy’u mugaba w’Ingabo zabo.