U Burundi na RDC ntibyitabiriye Shampiyona y’isi y’amagare iri kubera i Kigali-inkuru irambuye
Shampiyona y’isi y’amagare ni ku nshuro ya mbere ibereye muri Afrika, hafi ibihugu byo ku migabane itandukanye byayitabiriye, aho iri kubera i Kigali mu Rwanda, igitangaje ibihugu by’ibituranyi ntibyayitabiriye u Burundi na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 21/09/2025, i Kigali mu Rwanda ni bwo hatangiye Shampiyona y’isi y’amagare.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na perezida w’ishirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagare, David Lappartient. Ubwo yagitangizaga ku mugaragaro, yashimiye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame watumye ibera bwa mbere muri Afrika.
Amakuru avuga ko iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 918, bakaba baturutse mu bihugu 110 bazarushanwa mu masiganwa 13 mu gihe cy’iminsi umunani, mu byiciro birimo abagore, abagabo ndetse n’abatarengeje imyaka 23.
Iyi Shampiyona y’isi y’amagare ibaye ku nshuro ya 98, ikaba inshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi, iyi ikaba ari yo nshuro ya mbere ibereye ku mugabane wa Afrika.
Mu cyiciro cy’abagore bakuru, barasiganwa ku ntera y’ibirometero 31,2 mu gihe abagabo bo basiganwa ku ntera y’ibirometero 40,6.
U Burundi na RDC ntibyayitabiriye, uhagarariye abanyekongo mu ishirahamwe ry’abanyamagare, yavuze ko badashobora kuyijamo, ngo kubera ko u Rwanda yabereyemo rwateye igihugu cyabo, ndetse avuga kandi ko babajwe nuko iyi Shampiyona y’isi y’amagare yabereye muri iki gihugu yita umwanzi w’igihugu cyabo.
Guverinoma ya Congo-Kinshasa isanzwe ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’iki gihugu. Na ho u Burundi bufasha RDC mu bya gisirikare ku rwanya uyu mutwe umaze kwambura ingabo z’iki gihugu hafi ibice byose by’u Burasirazuba bwacyo.
U Rwanda rutera utwatsi iby’ibi birego, ndetse n’uy’u mutwe ubwabo ntubyemera, ahubwo ari M23 n’u Rwanda bikavuga ko izi Leta zombi iy’u Burundi n’iya RDC ko zikorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Si FDLR gusa zishinjwa gukorana byahafi n’izi Leta zombi, zinashinjwa gukorana kandi na Wazalendo bazwiho kwica abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu Burasirazuba bwa RDC.