Ibyo amakuru avuga ku ruzinduko Thisekedi aheruka kugirira i Pretoria urwo yaganiriyemo n’uwo batavugarumwe
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Thisekedi, uheruka kugirira uruzinduko i Pretoria muri Africa y’Epfo, amakuru avuga ko yaruhuriyemo na Joseph Kabila yasimbuye ku buyobozi baraganira ku busabe bwa perezida wa Africa y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Nk’uko amakuru abivuga Tshisekedi yakiriwe na mugenzi we wa Afrika y’Epfo, Cyirl Ramaphosa anamusaba kwegeranya abo yita abanzi bakaganira mu rwego rwo gushakira amahoro n’umutekano Abanyekongo bamaze imyaka myinshi mu ntambara.
Iyi gahunda ni na yo ivugwa nk’impamvu nyamukuru yatumye urukiko rwa gisirikare i Kinshasa rusubika gusoma urubanza rwa Joseph Kabila mu mpera za kiriya cyumweru.
Urugendo rwa Thisekedi muri Africa y’Epfo rwateje impuhwa nyinshi, birenze ibisobanuro byatanzwe ku ruzinduko rwafatwaga nk’urusanzwe rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Umwe mu bo hafi ya perezida Felix Tshisekedi, ariko utarifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko uyu mukuru w’igihugu cyabo yabonanye imbonankubone na Joseph Kabila wayoboye RDC.
Avuga ko umuhuro wabo wa Tshisekedi na Joseph Kabila wabaye mu ibanga rikomeye, kandi ahamya ko wateguwe na perezida wa Africa y’Epfo, Ramaphosa.
Asobanura ko uwahoze ari perezida wa Africa y’Epfo, Thabo Mbeki yegereye cyane Ramaphosa amusaba gutegura iki cyicaro, na we akabyemera ari na yo yabaye intandaro yaguhuza Tshisekedi na Kabila.
Iyi nkuru ivuga kandi ko ubu butumire na none atari impanuka nyuma y’uko Kinshasa yanze ubutumire bwa Mbeki mu nama y’amahoro iherutse kubera muri Afrika y’Epfo yari yanatumiwemo na Joseph Kabila ndetse na AFC/M23. Ibi birerekana kwegera abo bireba mu buryo butaziguye kandi butandukanye cyane na protocoles zisanzwe.
Ibi bihuzwa kandi n’isubikwa ritunguranye ry’urubanza rwa Joseph Kabila rwaciwe n’urukiko rukuru rw’igisirikare cya RDC. Ababikurikiranira hafi bavuga ko ari ibimenyetso gikomeye. Uku gusubukikwa kw’isomwa ry’urubanza gushobora kuba ari itegeko cyangwa byibura ikimenyetso cyo guhoshya, kugira ngo bizorohereze ibiganiro.
Mu gihe koko byaba ari ukuri Tshisekedi akaba yarahuye na Kabila, byaba ari impinduka zidasanzwe muri politiki ya Congo, ku buryo zishobora kuzana amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.