Tshisekedi yagize icyo avuga kubijyanye no guhererekanya imfungwa
Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yatangaje ko bazatangira guhererekanya imfungwa na M23 nyuma y’aho umuryango mpuzamahanga wa Croix-Rouge uzaba wa maze ku bitangaho umurongo.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya RDC yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku wa kabiri w’iki cyumweru turimo.
Yagize ati: “Rwose dutegereje ko Croix-Rouge iduha uburenganzira kugira ngo duhererekanye imfungwa.”
Mu mezi make ashize nibwo guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23 byemezanyije guhererekanya imfungwa nka bumwe mu buryo burema icyizere ku biganiro impande zombi zikomeje kugirana ahanini ku bibera i Doha muri Qatar.
M23 ivuga ko Kinshasa yanze kurekura imfungwa zibarirwa muri 700 ifunze za yo. Ariko iyi Leta ikagaragaza ko yiteguye kuzirekura, mu rwego rwo kugira ngo ibiganiro bikomeze.