RDF yagize icyo ivuga ku musirikare wayo u Burundi buvuga ko bwafashe
Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyemeje ko hari umusirikare wacyo warenze umupaka afatwa n’inzego zishinzwe umutekano m’u Burundi.
Bikubiye mu itangazo RDF yashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatatu tariki ya 24/09/2025, ryemeza ko hari umusirikare wayo warenze imbibi z’igihugu cyabo agwa mu maboko y’abasirikare b’u Burundi.
Iryo tangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko uwo musirikare wacyo yitwa Sadiki Emmanuel. Rikomeza rivuga ko yafashwe n’igipolisi cy’u Burundi, kandi ko kuri ubu afungiye mu Kirundo.
RDF yanavuze kandi ko iri gukoresha ibiganiro kugira ngo uwo musirikare wayo arekurwe.
Iryo tangazo rigira riti: “Igisirikare cyacu kiricyuza igikorwa kibi nk’iki mu bikunze kubaho ku mupaka, none turateganya ibiganiro byingenzi na Leta y’u Burundi kugira ngo uriya musirikare agaruke.”
Mu itangazo igisirikare cy’u Burundi cyashyize ahagaragara, cyagaragaje ko Batayo ya 311 y’ingabo zabo z’irwanira ku butaka , mu rukerera rwo ku itariki ya 24/09/2025, ahagana saa sita z’ijoro, yafashe umusirikare w’u Rwanda witwa Sgt Sadiki Emmanuel.
Amakuru ava muri ibyo bice akavuga ko uyu musirikare usanzwe ari umushoferi, yambutse umupaka w’u Rwanda n’uw’u Burundi anyuze inzira y’itaka iri hafi y’umuhanda RN 14 Gasenyi -Nemba.
Igisirikare cy’u Burundi kikavuga ko uyu musirikare yarasohotse mu kabari, kari hafi y’ikigo cya gisirikare cya Gako mu Rwanda, yibeshya inzira. Nyuma cyahise kimufungira mu Kirundo kugira ngo gikomeze iperereza.
Ibyo byabyaye mu gihe mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, burusushinja gutera inkunga imitwe iburwanya, ibyo ruhakana rwivuye inyuma ahubwo rukabushinja gufatanya na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Bizwi ko igisirikare cy’u Burundi hamwe n’icya RDC bifatanya mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ni ubufatanye izi ngabo z’ibi bihugu zatangiye kera mbere y’uko M23 yubura intwaro mu mwaka wa 2021.