RDC: Kamerhe yageneye ubutumwa uwa musimbuye ku buyobozi bw’inteko ishinga amategeko
Vital Kamerhe wari uyoboye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, akaba yasimbuwe kuri uwo mwanya, yageneye ubutumwa uwa musimbuye, amusaba gushyigikira perezida no guharanira inyungu z’igihugu cye.
Ubu butumwa Kamerhe yabutanze ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 25/09/2025, ubwo yahererekanya ububasha n’uwa musimbuye by’agateganyo, bwana Jean Claude Tshilumbayi.
Mu butumwa yamugeneye yamusabye kuyobora neza inteko ishinga amategeko, kandi akazarangwa no gushyigikira perezida Felix Tshisekedi no gushyigikira inyungu z’igihugu.
Jean Claude Tshilumbayi ni we wari visi perezida wa Vital Kamerhe kuri uyu mwanya w’inteko ishinga amategeko.
Binazwi ko atari akeneye ko Kamerhe yeguzwa, nk’uko amakuru ava muri iki gihugu abivuga.
Yanamushimiye uburyo bakoranye neza, ndetse anamubwira ko yizeye ko bazakomeza gukorana ngo kuko amuziho ubunararibonye mu kuyobora inteko ishinga amategeko.
Jean Claude Tshilumbayi atorewe kuyobora inteko ishinga amategeko y’iki gihugu by’agateganyo, nyuma y’aho Kamerhe wari uyiyoboye yeguye, ni mu gihe yashyizweho igitutu n’abadepite ahanini bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS.
Mu ibaruwa Vital Kamerhe yatanze y’ubwegure bwe, iyo yatanze ku wa mbere muri iki cyumweru, yasobanuye ko yeguye ku bushake n’impamvu ze bwite, ariko bizwi ko hari abadepite banditse inyandiko zimutakariza icyizere bamushinja ibirimo kunyereza imari y’inteko no kurangwa n’imiyoborere mibi.