Hamenyekanye icyo perezida Tshisekedi yasabye mugenzi we Trump akacyanga
Perezida wa leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yanze ubusabe bwa perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo wa musabye guhura na we mu buryo bw’ibanga.
Ni umubonano Tshisekedi yasabye mugenzi we wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika ubwo bari mu nama y’inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye ya 80 yaberaga i New York ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.
Nk’uko ayamakuru yashyinzwe hanze n’umuntu wo hafi na Tshisekedi ariko utarashatse ko amenyekana yagize ati: “Umukuru w’igihugu cya Amerika Donald Trump yanze guhura mu buryo bw’ibanga na Tshisekedi mu nama rusange y’umuryango w’Abibumbye.”
Yarakomeje ati: “Perezida Tshisekedi yanamusabye guhura na we nyuma y’iriya nama rusange y’umuryango w’Abibumbye ya 80 yateranye hagati muri iki cyumweru, na byo Trump arabyanga.”
Igihugu cya RDC Tshisekedi abereye umukuru w’igihugu kuva mu mwaka wa 2019, cyakomeje kurangwamo n’intambara z’urudaca, aho Ingabo ze zihanganye bikomeye n’umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho mu Burasizuba bw’icyo gihugu.
Uyu mutwe umaze no kwigarurira ibice byinshi birimo n’imijyi ikomeye yo muri ubwo Burasirazuba, nka Goma na Bukavu n’indi.
Kuva Trump yagera ku ngoma yakunze kugaragaza ubushake bwo kurangiza intambara ibera muri iki gihugu, ni mu gihe yagiye ahuza u Rwanda rusanzwe rushinja RDC gukorana n’umutwe wa bajenosideri wa FDLR n’iki gihugu perezida Felix Tshisekedi abereye umukuru w’igihugu.
Ntibizwi icyo Tshisekedi yashakaga ko baganira cyane na Trump, ariko biragagara ko atari kubura ku mubwira iby’iyi ntambara imaze imyaka myinshi ibera mu gihugu cye.