Igiterane cya Eben-Ezer mu Minembwe cyabayemo umunezero udasanzwe
Igiterane ngaruka mwaka cya Eben-Ezer minisitiries gisanzwe kibera mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo cyabereyemo umunezero mwinshi, nk’uko abariyo babivuga.
Iki giterane cyatangiye ku mugoroba wo ku wa gatanu, gisozwa aha’rejo ku cyumweru tariki ya 28/09/2025.
Ni igiterane gihora kiba kuri aya matariki yaburi mwaka.
Nk’uko bisanzwe cyabereye ku Kiziba ahari icyicaro cy’itorero rya Methodist Libre, ahazwi nko kwa Reverend Rusingizwa Bitebetebe.
Byavuzwe ko cyari cyitabiriwe n’abantu benshi baje baturuka mu bice bitandukanye bigize teritware ya Menembwe, hari nk’abaturutse i Rundu, Runundu, Mishasho, Kalingi, Gakenke na Gakangala ndetse n’ahandi.
Binazwi ko Eben-Ezer minisitiries mu Minembwe iyobowe n’abashumba bakuru ba matorero atandukanye y’aka karere ka Minembwe.
Nk’uko Minembwe Capital News yabwiwe, n’uko muri uyu mukutano wagaragayemo umunezero udasanzwe, kugeza ubwo watanzwemo n’ubuhanuzi.
Ubwatanzwemo bwari bwerekeye igihugu, ati: “Imana yavuze ko tugiye kubona amahoro muri iki gihugu. Kandi yongeye kuvuga ko yakiduhaye.”
Ikindi kandi cyagaragaye muri iki giterane ni amarira, kuko abari bawurimo bafashwe n’ikiniga baririra imbere y’Imana; kandi banayingingira gusohoza ibyo yabasezeranyije kuva kera byerekeye igihugu.
Muri bimwe harimo kubaha amahoro, iterambere, ubuyobozi mu nzego za Leta n’ibindi.
Ni umutekano kandi wanitabiriwe n’abasirikare baje bava mu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Binavugwa ko n’abo harimo abafashwe n’umunezero banezererwa imbere y’Imana.
Ngayo nguko uko byari byifashe ku munsi w’ejo ku cyumweru ku Kiziba ahari habereye igiterane cya Eben-Ezer minisitiries.