U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC muri Amerika
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, zongeye guhurira muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu biganiro biganisha ku mikoranire mu by’ubukungu.
Ni amakuru yatangajwe n’umujyanama mukuru wa perezida Donald Trump ku bijyanye na Afrika, Massad Boulos, aho yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 01/09/2025.
Yavuze ko uyu munsi ku wa gatatu yakiriye intumwa za RDC n’iz’u Rwanda mu rwego rwo kugira ngo baganire ibiganiro bya nyuma kubyerekeye imikoranire ku by’ubukungu.
Yanavuze kandi ku ngingo zizibandwaho mu mikoranire hagati y’u Rwanda na RDC, ndetse n’umusaruro ubyitezwemo.
Yagize ati: “Hari uguteza imbere imikoranire hagati y’ibi bihugu byombi mu ngufu, ibikorwa remezo, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu buzima, ubukerarugendo n’ubucuruzi, bizazanira amahirwe iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo no kubasha kubona serivisi z’ingenzi.”
Yavuze kandi ko iyi mikoranire mu by’ubukungu, izanazanira amahirwe mu guteza imbere amahoro ndetse n’izindi nyungu amamiliyoni y’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse inatanga umusanzu mu kubaka amahoro arambye n’iterambere rihuriweho.
Ibi biganiro bibaye nyuma y’amezi atatu ibi bihugu byombi bishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington DC, ariko n’ingingo irebana n’imikorere mu bukungu.