Byinshi kuri Major Gen Freddy Rwigema intwari idasanzwe, yapfuye ku myaka 33 gusa y’amavuko
Major Gen Freddy Gisa Rwigema umusirikare w’Umunyarwanda wishwe arashwe mu rugamba rwo kubohora u Rwanda yari umusirikare ukomeye mu ngabo za Uganda.
Uyu musirikare yarashwe ku munsi wa kabiri w’urugamba, ahita yitaba Imana ako kanya, nyuma y’uko yari yambutse ku butaka bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo ku itariki ya 01/10/1990.
Nk’uko amateka abigaragaza yarashwe n’Ingabo za Juvenal Habyarimana bari bahanganye, arasirwa mu bice bya Kagitumba ku ya 02/10/1990.
Umwe mu Banyarwanda babanye na we yabwiye Minembwe Capital News ko Major Gen Freddy Rwigema yinjiriye igisirikare muri Tanzania, aho perezida Museveni yategurirga ingabo ze.
Nyuma y’uko arangije amasomo ya gisirikare yagiye kuba i Dar Salaam muri Tanzania, aho yabaga ari kumwe na Gen Salim Sale, murumana wa perezida Museveni akaba kandi yari umusirikare ukomeye mu ngabo ze.
Ndetse nyuma kandi yaje koherezwa mu rugamba rwo kurwanya ibyihebe muri Cado Delgado mu gihugu cya Mozambique, amarayo imyaka ibiri ahangana nabyo mu mwaka wa 1976 kugeza 1978.
Yavuze ko ubwo perezida Museveni yajyaga gutangiza urugamba muri Uganda ahagana mu mwaka wa 1979 yongeye kugaruka, ava i Cado Delgado.
Uwavuganaga na Minembwe Capital News, yagaragaje ko Rwigema yari umwizerwa kwa perezida Museveni, kuburyo ari na we wayoboraga ingabo ze.
Yagize ati: “Icyo nakongeraho nuko igihe cyose Museveni yabaga yagiye hanze y’igihugu turi mu ishyamba, Rwigema ni we wasigaraga ayoboye igisirikare cya NRA kuko General Tumwine wakiyoboraga yari yararashwe, aba i Nairobi kwivuza.”
Yanavuze ko Gen Tumwine yagiye i Nairobi kwivuza mu mwaka wa 1982 agaruka mu 1986, igihugu cyarafashwe.
Ati: “Tumwine wari army Commander, yakomeretse mu 1982, ahita yoherezwa i Nairobi kwivuza; yongeye kugaruka twarafashe Uganda yose. Icyo gihe Rwigema ni we wari uyoboye igisirikare, iyo ataza kuba yari Umunyarwanda ni we uba waragizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu cya Uganda. Ariko nanone yagizwe umwungirije.”
Uyu wavuze ko yari officer mu ngabo zabanye na Late Rwigema, yanasobanuye ko intambara ya Uganda, abasore ba Banyarwanda bayigizemo uruhare rukomeye, kandi ko bari benshi.
Ati: “Intambara ya Uganda twayigizemo uruhare runini, kandi twari na benshi.”
Usibye n’ibyo, yavuze ko aribo bakoraga na kazi ka intelligence muri iki gisirikare, ibyanatumaga Museveni amenyera ku gihe ibintu byose byabaga bigiye kuba.
Ati: “Buri kintu cyose cyabaga kigiye kuba, perezida Museveni yarakimenyaga, kuko intelligence yakorwaga n’abasore ba Banyarwanda. Bari abizerwa imbere ye, kandi na bo bamwiyumvaga mo cyane.”
Major Gen Freddy Rwigema yavutse mu mwaka wa 1957, avukira mu Rwanda, ariko akurira muri Uganda kubera ko ababyeyi be ari yo bari barahungiye, ni nyuma y’aho bahunze ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda icyo gihe.
Iyi ntwari yapfuye ifite imyaka 33 y’amavuko gusa. Azwi cyane mu bitero bikoranye ubuhanga yayoboye mu majyaruguru ya Uganda no mu majy’epfo yayo.
Ndetse kandi azwiho kuba yari inshuti idasanzwe ya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuko ni na we bakuranye, yamurushaga amezi atandatu gusa. Binazwi ko aribo bombi batangiye gukangurira abanyarwanda gutaha mu rwababayeye, kugeza umugambi wuzuye.