AFC/M23 yavuze ko igihe kigeze cyo guhirika perezida Felix Tshisekedi
Umugaba w’Ingabo z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 Major General Sultan Makenga, yatangaje ko abasirikare be bagiye guhirika perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ku butegetsi, kandi ko igihe ari iki.
Ni ijambo yavugiye i Tchanzu ubwo bakoraga umuhango wo gusoza amahugurwa y’abasirikare bashya binjijwe mu bandi b’uyu mutwe, binagaragara ko uyu mahango wabaye mu mpera zakiriya cyumweru gishize.
Aba basirikare bashya binjijwe muri AFC/M23 ni 9,350, bakaba baje basanga abandi 7,447 n’abo bashya baheruka kuyinjizwamo mu mpera z’ukwezi gushize kwa cyenda.
Ubwo bari muri uyu muhango, Maj.Gen. Sultan Makenga wari uwuyoboye, yabwiye abasirikare ko intego yabo ari uguhirika perezida Felix Tahisekedi.
Yagize ati: “Intego ni ukuvanaho ubuyobozi bwigitugu. Abanye-kongo barashaka kuruhuka, bave mu mibabaro.”
Uretse Maj.Gen. Sultan Makenga n’umuyobozi wungirije wa AFC/M23, akaba na perezida w’uyu mutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko “impindura matwara igeze mu cyiciro cyayo cy’ingenzi,” ashimangira ko “kubohoza igihugu ari yo mpamvu yonyine ituma bongera imbaraga mu rugamba.”
Ibyo byabaye mu gihe kandi uyu mutwe ukomeje kwagura ibirindiro byabo, kuko umusibo w’aha’rejo ku cyumweru tariki ya 05/10/2025, wafashe uduce tubiri duherereye mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Wigaruriye agace ka Chulwe na Lubimbe. Utwo twombi duherereye kurubibi rwa teritware ya Shabunda, Mwenga na Walungu.
Imirwano yo gufata utwo duce, amakuru agaragaza ko yatangiye mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki ya 04/10/2025, aho yanatangiriye mu gace ka Kibandamangabo na Mayimingi.
N’uduce na two byarangiye tugiye mubiganza by’uyu mutwe ugamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Gufata utwo duce, byari nyuma y’imirwano ikaze, aho kandi yanasize uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta rugizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya wazalendo na FDLR bahungiye mu duce two muri Shabunda.