Ev.Chantal yavuze imico igomba kuranga abakristu, anenga nanone n’abitandukanya n’imiryango yabo
Evangelist Chantal Nyamazaire, kuri iki cyumweru tariki ya 12/10/2025, mu nyigisho yabwirije, yavuze ku myitwarire igomba kuranga abakristu, anagaragaza ko badakwiye kwikura mu miryango bavukamo.
Ni bwiriza yatanze mu materaniro y’igitondo, aho yateraniye mu itorero rya All National Assemblies of God, rifite icyicaro gikuru i Nakivale mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.
Yatangiye asoma mu gitabo cy’Ibyahishuwe 22:10-14 no mu rwandiko rwa
Efeso 5:14.
Uyu muvugabutumwa yahise avuga ko Umukristo utanezezwa n’amashimwe aba yatanzwe n’undi, bimugaragaza ko atarazwa kw’ijoro asengera ibibazo by’abandi.
Maze avuga ko atari abantu bose ugomba kubwira ibibazo bya we, ahubwo ko ukwiye kubibwira umuntu wizeye kandi uzi neza ko muri inshuti.
Yanavuze ko Umukristo ubuze ubwenge, abwira ikibazo cye buri wese ahuye na we; avuga ko ibyo bituma abarunga umunyu baboneraho umwanya wo kugikomeza.
Ni naho yageze agaragaza ko mu nsengero z’iki gihe zajemo n’abapfumu, anasobanura ko batakiba iyo mu mashyamba ahubwo ko na bo bamenye ibigezweho, bakaba basigaye bambara kositimu, bakitwaza na Bibiriya kugira ngo bakunde barye amafaranga yo mu nsengero zinzaduka.
Umuvugabutumwa Chantal asaba abakristu kuba maso no kwirinda, kandi bakirinda muburyo bwo mu mwuka, no guhora bategereje Umwami Yesu, ngo kuko batazi umunsi n’igihe azagarukiraho.
Yavuze kandi ko umunsi Yesu asezerana n’abigishwa be, akaja mu ijuru, yababwiye ko agiye kubategurira aho bazaba. Anabasezeranya ko atabasize bonyine, ahubwo ko azaboherereza umufasha uzabana nabo, kandi ngo akazabigisha byinshi biruta n’ibyo yabigishije.
Chantal yavuze ko mu nzu y’Imana bakwiye kujya bakora ibitandandukanye n’ibyo hanze, bakareka gutinda ku bijyanye n’imishinga, ahubwo bakajya babwiriza ibijyanye n’ibyururutsa imitima(ibikiza ubugingo).
Ati: “Ntimutinde mu kwigisha uko bakora chapati mu nzu y’Imana. Ni mubwirize ibikiza ubugingo. Hanze na ho bazigisha ibijyanye n’ibifasha imibiri.”
Yanatanze n’urugero avuga ko hari umukobwa wavuye mu byaha arakizwa, ariko amaze kugera mu rusengero asanga naho bigisha ibisa nk’ibyo yumviraga hanze, bityo avuga ko urusengero rw’Imana rugomba kugira itandukaniro n’ibyo hanze.
Yavuze kandi ko tugomba gukanguka, ariko tugakangukira mu by’ubugingo buhoraho, ndetse kandi avuga ko umuntu utarakizwa, agereranywa n’umuntu wapfuye mu buryo bw’umwuka.
Avuga kandi ko umukristo ko akwiye kubaha Imana, umuryango avukamo na Leta.
Asobanura ko imiryango yacu n’iyo tubarizwamo, kimwe kandi n’i gihugu.
Yavuze kandi ko abakristu badakwiye guta imico y’iwabo, ahubwo ko bakwiye kuyisigasira.
Yanatanze n’urugero rw’Abagore ba Banyamulenge batagitsinda basebukwe. Avuga ko kubatsinda byagaragazaga ‘ukubaha,’ yongeraho ko uwo muco ari mwiza ukwiye gusigasirwa.
Yanavuze kandi ko urusengero ari ahantu abantu bomorerwa ibisebe batewe n’ubuzima banyuzemo.
Asobanura ko hari abantu bakurira mu buzima bushaririye, bakagerekaho no kugira imiryango igoye; agaragaza ko abo “urusengero rukwiye kubabera uburuhukiro.” Ariko ngo ikibabaje n’igihe bisanga no mu nsengero zisa nk’aharya baba barakuriye. Asoza avuga ko ibyo aribyo byago biruta ibindi byose kuri iy’i si.