Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by’i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu.
Intumwa za RDC n’iz’u mutwe wa M23 aha’rejo ku wa kabiri tariki ya 14/10/2025, ni bwo zemeranyije gushyiraho urwego rwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano ihanganishije impande zombi muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Bemeranyije ko urwo rwego ruzaba rugizwe n’umubare ungana w’abahagarariye Leta y’i Kinshasa n’uy’u mutwe wa M23 ndetse kandi n’indorerezi zo mu muryango wa Afrika yunze ubumwe, Leta ya Qatar, Amerika n’umuryango wa karere k’ibiyaga bigari.
Byari byarasabwe ko Ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwa mahoro muri RDC ari zo zizagenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko M23 yarabyanze, igaragaza ko zibogamye kuko zigeze kuyirwanya zifatanyije n’iza RDC hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse na FDLR.
M23 na RDC byemeranyije ko bizajya biha inzira abagize uru rwego kugira ngo basuzume cyangwa bakore iperereza ku birego byo kurenga ku gahenge, kandi ko buri cyumweru ruzajya rukora raporo ku ntambwe iri guterwa cyangwa se imbogamizi zizagaragara.
Rero inama ya mbere y’uru rwego ikazaba bitarenze iminsi irindwi uherereye ku munsi ruzashyirwaho, izaba igamije gutegura ibizakurikizwaho.
Kubera iyo ntambwe yatewe, byatumye umujyanama wa perezida wa Amerika Donald Trump kuri Afrika, Massad Boulos, ashima ibyagezweho, avuga ko ari intambwe nziza kandi ikomeye igana ku masezerano y’amahoro no guhyira mu bikorwa ayasinyiwe i Washington DC hagati y’u Rwanda na RDC mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Yavuze kandi ko ruriya rwego ruzagenzura iyubahirizwa ry’ibyo impande zombi zemeranyije binyuze mu iperereza no kugenzura ibirego by’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, bityo bikazongera icyizere hagati y’impande zombi, ndetse rugabanye umwuka mubi uri mu bice bikomeje kugira umutekano muke.
Yanashimiye Leta ya Qatar ku bw’umusanzu ikomeje gutanga mu biganiro bya RDC na M23, anashimangira ko igihugu cye cyiteguye ishyirwa mu bikorwa ryabyo ryuzuye kugira ngo amahoro arambye aboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.