Abari baje gusezera kuri Raila Odinga barashweho bamwe bahasiga ubuzima
Igipolisi cya Kenya cyarashe ku bari baje gusezera kuri Raila Odinga, babiri muri bo bakahasigaye ubuzima, mu gihe abandi batari bake bakomerekejwe.
Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 16/10/2025, ni bwo bariya bari gusezera kuri Raila Odinga i Nairobi muri Kenya barashweho.
Iki gikorwa cyo kugandarira Raila Odinga kikaba cyari cyitabiriwe n’abantu isinzi, nk’uko bigaragara no mu mashusho.
Aya mashusho yanagaragazaga abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakubise buzuye imihanda y’igice kigana ahaberaga uyu muhango.
Ubwo bashakaga gukora imyigaragambyo, polisi yabarasheho bituma habaho akavuyo n’urusaku rwinshi, ndetse kandi abantu banyuranagamo, nk’uko ubutumwa bw’amashusho bubigaragaza.
Abantu babiri babiguyemo, abandi benshi n’abo barakomeretswa harimo n’abakomerekejwe n’amasasu, mu gihe hari n’abandi bakomerekejwe n’ibiti no kwikubita mu mifurege.
Odinga yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 13/10/2025, aho bivugwa ko yazize indwara y’umutima.
Odinga uyu yari umugabo uzwi cyane muri politiki ya Kenya, kuko yanabaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu kuva muri 2009 kugeza 2013. Si byo gusa kuko yaranafite n’ishyaka akuriye, ndetse yanitoje mu matora y’umukuru w’igihugu inshuro 5, ariko zose agatsindwa.
Yapfuye ku myaka 80 y’amavuko. Biteganyijwe ko leta izamushyingura mu cyubahiro ku wa gatandatu tariki ya 18/10/2025.
