Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera abasirikare bacyo mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha igisirikare cy’iki gihugu guhungana na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Aba basirikare b’u Burundi, bari koherezwa mu bice biri kuberamo imirwano byumwihariko mu bice byo muri teritware ya Fizi, Mwenga, Minembwe na Uvira.
Ni mu gihe hagaragaye amakamyo menshi atwaye abasirikare b’u Burundi yagiye yerekeza muri za Localite nka Kitoga, Muhuzi ndetse no mu ishyamba rya Itombwe bagana za Mikenke.
Nanone kandi hoherejwe abasirikare bajya guha umusada abandi bari mu bice bya Minembwe, Mikenke, Gipupu ndetse n’ahazwi nka Point Zero mu marembo y’umujwi wa Minembwe.
Uku kongera imbaraga abasirikare b’u Burundi bagiye guhangana na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, biravugwa mu gihe uyu mutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo uri kugenzura umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka turimo, ukaba kandi umaze kwigarurira ibindi bice binyuranye birimo amagrupema, za lukalite n’ibindi.
Amakuru aturuka mu bice bya Lemera na Muhuzi, akavuga ko abasirikare b’u Burundi baryamiye amajanja kugira ngo baburizemo igitero icyo ari cyo cyose gishobora kugabwa n’abarwanyi bo muri AFC/M23/MRDP-Twirwaneho boturuka mu bice byo muri teritware ya Uvira ihana umupaka n’u Burundi.
Umwe mu baturage wo muri Fizi yagize ati: “Abasirikare b’u Burundi barashaka kugaba igitero kuri Twirwaneho mu Mikenke. Andi makuru ava muri Wazalendo yemeza ko igitero kiri hafi.”
Bigize iminsi bivugwa ko igisirikare cy’u Burundi gifite abasirikare bacyo muri Kivu y’Amajyepfo ibihumbi birenga 20, bagiye gufatanya na FARDC na Wazalendo mu mirwano ihanganishije uru ruhande rwa Leta ya Congo na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Ibi bitero bivuzwe mu gihe, mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar, guverinoma ya Kinshasa iherutse gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano na AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ikaba inaheruka gutangaza ko nyuma y’amasaha make hasinywe ariya masezerano, uruhande bahanganye rwagabye ibitero by’indege i Lwihinja hagenzurwa n’uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.