Gen.Muhoozi yagize icyo avuga kubakomeje kuvuga ku buzima bwa se
General Kainarugaba Muhoozi, umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba kandi n’umuhungu wa perezida w’iki gihugu, yaburiye abakwiza ibihuha ku buzima bwa se, bakavuga ko arembye.
Ni byo Muhoozi yatambukije akoresheje urubuga rwa x, kuri iki cyumweru tariki ya 19/10/2025.
Yagize ati: “Kuvuga ko Museveni arembye ni icyaha kandi ni ubushotoranyi. Ni bikomeza tuzabyita igikorwa cy’ubushoranyi.”
Yakomeje mu butumwa bwe, avuga ko muri Uganda bitemewe kuvuga cyangwa gukwiza ibihuha ku buzima bw’umukuru w’igihugu.
Ubu butumwa Gen.Muhoozi yabutambukije mu gihe kuva ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 18/10/2025, ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya, byatangaje ko Perezida Museveni arembye.
Ni amakuru bagiye batanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye zo muri icyo gihugu.
Mu gihe i Kampala muri Uganda ho, byavugwaga ko uyu mukuru w’iki gihugu ari muzima, kandi ko “ubuzima bwe buhagaze neza.”
Ndetse kandi i Kampala banavuga ko agikomeje gahunda ze zo kwiyamamaza, nk’uko byari biteganyijwe.
Amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, ateganyijwe kuba hagati mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2026.
Nyuma y’aho Gen Muhoozi aburiye abakwiza ibihuha ku buzima bwa se; inzego z’umutekano zahise zitangira gukurikirana abakwiza izo mpuha.