Uheruka kuvugwaho na perezida w’u Burundi yamusabye ko bohurira mu kiganiro
Pacifique Nininahazwe ukuriye ishirahamwe rya FECODE, rizwiho gutabariza Abarundi bari mukaga, nyuma y’uko aheruka kuvugwaho ibyo we yita ibinyoma na perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yamusabye ko bohurira mu kiganiro bakoresheje imwe mu ma radio akorera imbere mu gihugu, mu rwego rwo kugira ngo “umunyakuri hagati yabo bombi amenywe n’abaturage b’iki gihugu.”
Bikubiye mu butumwa Pacifique yatambukije akoresheje urubuga rwe rwa Facebook, aho yagize ati: “Ibinyoma Ndayishimiye yanambitse, ndifuza kubibeshyuza imbere y’abaturage b’u Burundi. Kuko na we yabivugiraga aho ndashobora kugera ngo mu beshyuze.”
Yakomeje ati: “Niba perezida w’u Burundi ibyo yamvugagaho abihagazeho, azi neza ko ari ukuri! Niyemere ategure, tuzahure(njye na we), kuri imwe mu ma radio ari mu Burundi, maze tuganire Abarundi bose batwumva, bamenye umubeshyi hagati yacu.”
Pacifique yanavuze kandi ko mu gihe perezida Ndayishimiye yobona ko atomwitaba kubera icyubahiro, yomwoherereza intumwa bakaganira babigenje nk’uko, bagakoresha imwe mu ma radio avugira imbere mu gihugu cy’u Burundi.
Ati: “Ashobora kunsunzugura, akabona ko ntakorana na we ikiganiro. Azohereze intumwa yiwe, ahe uburenganzira radio azahitamo mu Burundi, dukore icyo kiganiro.”
Ni mu gihe tariki ya 15/20/2025, perezida Ndayishimiye ubwo yagiriraga uruzinduko mu Rutana, intara imwe yo mu Burundi, imbere y’abaturage ibihumbi, ababwira ko Pacifique Nininahazwe ari “umunyakinyoma.”
Anasaba amaradio yose yo muri iki gihugu, kudaha agaciro ibyo anyuza mu biganiro akora ni byo yandika akoresheje imbugankoranyambaga.
Yagize ati: “Ibinyamakuru na maradio byose bikorera mu Burundi, mwime uwitwa Pacifique Nininahazwe ijambo. Ni umunyakinyoma.”
Yanavuze kandi ko ashaka kuyobora iki gihugu, ndetse ko n’ibyo avuga byose abafite abamukoresha.
Mu busanzwe bizwi ko uyu Pacifique Nininahazwe ashyira ukuri kose hanze, ku bikorerwa mu Burundi bikozwe n’abayobozi babwo.
Ndetse kandi anavuga no ku ntambara Ingabo z’iki gihugu zagiyemo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho zifatanya n’iza FARDC kwica abasivili cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange.
Agera aho akagaya imikorere y’izo ngabo ndetse n’iza FARDC zagiye gufasha.
Usibye ibyo, anatabariza Abarundi bagenzi be bari mu kaga, abari mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika, no hanze yayo.
Ibyo abikora ari mu gihugu cy’u Bubiligi, icyo amazemo imyaka irenga itanu yaragihungiyemo.
