• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Perezida Trump i Davos Yacishije make Akoresha Amagambo Yoroheje

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 23, 2026
in World News
0
Amerika Yagaragaje Ibyo Perezida Trump Amaze Kugeraho mu Minsi 365, Harimo n’Ibyakozwe kuri Afurika na RDC Irimo
70
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Trump i Davos Yacishije make Akoresha Amagambo Yoroheje

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yacishije make ku ngingo yakunze guteza impaka yo kwigarurira ikirwa cya Greenland, atangaza ko atazitabaza imbaraga za gisirikare cyangwa ibihano kugira ngo agere ku nyungu Amerika ishaka icyo kirwa. Ibi yabivugiye mu Mujyi wa Davos mu Busuwisi, aho hari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu (World Economic Forum).

READ ALSO

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

Trump yageze ku Mugabane w’u Burayi mu mwuka utari mwiza mu mubano afitanye n’abategetsi baho, ahanini bitewe n’impaka zishingiye ku kibazo cya Greenland, ikirwa kinini kurusha ibindi ku Isi. Mu bihe byashize, uyu muperezida yakunze kuvuga ko Greenland ifite umutungo kamere ukomeye, cyane cyane amabuye y’agaciro, anemeza ko Amerika nitayifata mu biganza byayo ishobora kwigarurirwa n’u Burusiya cyangwa u Bushinwa—ibihugu adashaka kubona byegera inyungu z’umutekano wa Amerika.

Greenland ituwe n’abaturage barenga ibihumbi 57, ikaba iyoborwa na Denmark nubwo yahawe ubwigenge bw’imbere mu gihugu kuva mu 1979. Icyakora, inzego z’ingenzi zirimo igisirikare, ububanyi n’amahanga n’imari bikiri mu maboko ya Denmark.

Mu magambo akakaye yavugiye mbere, Trump yari yaramaramaje ko adatewe ubwoba gukoresha imbaraga za gisirikare, nubwo byashoboraga kumuteza umwiryane n’Abanyaburayi ndetse na NATO, cyane ko hari abasirikare n’indege by’ihuriro ry’Ingabo za OTAN byari byaroherejwe muri ako gace.

Icyakora i Davos, nyuma yo kugirana ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa NATO/OTAN, Mark Rutte, Trump yumvikanye mu mvugo yo gucisha make, anagaragaza ubushake bwo kugabanya imvugo yo gufatira ibihano abo batavuga rumwe ku kibazo cya Greenland.

Yagize ati: “Ni inzira buri wese azishimira. Ni igisubizo kirambye cy’igihe kirekire, gishyira buri ruhande ahantu heza, haba ku mutekano no ku nyungu z’amabuye y’agaciro.”

Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Mukuru wa NATO yavuze ko mu by’ingenzi byihutirwa, ikibazo cya Greenland cyashyizwe ku ruhande, kuko ubu amaso ahanzwe cyane ku ntambara yo muri Ukraine. Icyakora, yemeje ko hateganyijwe ibiganiro bizahuza Denmark, Greenland na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije kugirana “amasezerano yihariye yo gukumira u Burusiya n’u Bushinwa kubona inyungu za gisirikare n’ubukungu bikomoka kuri Greenland.”

Perezida Trump yagaragaje ko azaha inshingano zo gukurikirana ibyo biganiro Visi Perezida we, JD Vance, afatanyije na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Ku rundi ruhande, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye kitigeze kigaragaza ubushake bwo kwishora mu kibazo cya Greenland, ashimangira ko batagifiteho inyota.

Iyi mvugo nshya ya Trump igaragaza impinduka mu nzira Amerika ishaka kunyuramo kuri iki kibazo, igashyira imbere imishyikirano n’ubwumvikane mpuzamahanga aho gukomeza imvugo zishobora guteza umwuka mubi mu mubano n’abo bafatanyije ku rwego rw’Isi.

Tags: DavosGreenlandTrumpYacishije make

Related Posts

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro
World News

Canada n’u Burayi Mu Mushinga Mushya w’Imibanire, Trump Akangisha Ingamba Zikomeye ku Misoro

September 17, 2026
Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?
World News

Perezida Theodore Roosevelt na Donald Trump: Abayobozi Babiri Bashatse Guhindura Amerika, Amateka Yabo Atandukaniye He?

September 16, 2026
Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira
World News

Perezida Trump yatangaje igihe yizeye ko intambara ya Amerika na Iran izarangirira

September 10, 2026
OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo
World News

OpenAI ivuga ko AI yakemuye ikibazo cy’imibare cyari kimaze imyaka 90 kibera abahanga urujijo

September 10, 2026
Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko
World News

Abanyamahanga bakora ubucuruzi buciriritse muri Kenya bajyanye Leta mu nkiko

September 9, 2026
U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza
World News

U Bwongereza na Israel mu ntambara ikomeye ya dipolomasi: Londoni yafashe ingamba kuri West Bank, Yeruzalemu isubiza ifunga Konsila y’u Bwongereza

September 9, 2026
Next Post
“Kuva kwa AFC/M23 i Uvira Byasize Abaturage mu Kaga Gakomeye batewe na Wazalendo” – HRW

Induru y’Akababaro ku Bwicanyi n’Ihohoterwa Bikomeje Guhitana Inzirakarengane i Uvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?