• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 24, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Igitero muri Ituri Cyahitanye Abantu Benshi, Intwaro Nyinshi za FARDC Ziranyagwa

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 15, 2026
in Conflict & Security
0
Igitero muri Ituri Cyahitanye Abantu Benshi, Intwaro Nyinshi za FARDC Ziranyagwa
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igitero muri Ituri Cyahitanye Abantu Benshi, Intwaro Nyinshi za FARDC Ziranyagwa

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, aho umutwe w’iterabwoba wa IS (Islamic State) wigambye igitero gikomeye cyibasiye abakozi ba sosiyete y’Abashinwa icukura zahabu mu Ntara ya Ituri, ndetse n’ingabo za Leta zari zishinzwe kubarinda.

READ ALSO

BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

Amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amafoto y’abarwanyi bavuga ko ari abo muri IS bakorera mu gace ka Ituri, berekana intwaro zikomeye bavuga ko bambuye ingabo za Leta ya Congo (FARDC) nyuma y’icyo gitero. Ayo mafoto agaragaza kandi imodoka n’ibikoresho byakoreshwaga n’abakozi b’Abashinwa byatwitswe.

Mu ntwaro zivugwa ko zafashwe harimo iziremereye zirimo HE-LR 60mm mortar bombs zakorewe muri Iran, UP-7.62 machine gun zakorewe muri Azerbaijan, AZ-7.62 rifles zakorewe mu Bushinwa, Type 69 RPG Launcher, Type 80 machine gun, T69-1 Anti-Tank rockets, ndetse n’imbunda zo mu bwoko bwa Type 56(-1) rifles zivugwa ko zakorewe muri Turukiya. Abarwanyi ba IS bavuga ko bananyaze n’izindi ntwaro nyinshi z’ingabo zacungiraga umutekano w’icyo kirombe.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iki gitero, ndetse n’igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, ntikiragira icyo gitangaza ku byatangajwe n’uyu mutwe w’iterabwoba.

Icyakora, amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Congo, arimo Radio Okapi, avuga ko iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 12/03/2026. Abagabye igitero bateye ikirombe cy’Abashinwa gicukurwamo zahabu kiri ahitwa Mutchatcha, muri Teritwari ya Mambasa, ku bilometero bigera kuri 165 mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Umujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri.

Amakuru atangwa n’abaturage ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile yo muri ako gace avuga ko icyo gitero cyaguyemo abantu benshi, nubwo umubare nyawo w’abahitanywe nacyo utaramenyekana. Biravugwa kandi ko abateye batwitse inzu nyinshi ndetse bakangiza ibikoresho byifashishwaga mu bucukuzi bwa zahabu.

Abatangabuhamya bavuga ko igitero cyabaye mu buryo bwihuse kandi bukomeye, aho abo barwanyi bateye mu masaha y’ijoro bakagaba ibitero ku barinzi ndetse n’abakozi b’ikirombe. Nyuma yaho ngo bakomeje kugaragara muri ako gace, bituma bigora inzego z’umutekano ndetse n’abaturage kumenya neza ingano y’ibyangiritse.

Ibi bitero bibaye mu gihe Intara ya Ituri imaze imyaka myinshi irangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro. Muri iyo mitwe harimo n’uwo bavuga ko ufitanye isano n’umutwe wa Islamic State, cyane cyane umutwe uzwi nka ADF (Allied Democratic Forces) ukorera mu bice bya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mutwe wa ADF watangiye mu myaka ya 1990 ukorera muri Uganda, ariko nyuma uza kwimukira mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo. Mu myaka ishize, uyu mutwe watangiye kugaragara mu itangazo rya Islamic State nk’igice cyawo muri Afurika yo hagati, bituma ibikorwa byawo bifatwa nk’iby’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga.

Ibitero byibasira ibirombe by’amabuye y’agaciro, cyane cyane ibicukurwamo zahabu, byagiye byiyongera mu Burasirazuba bwa Congo. Abasesenguzi bavuga ko imwe mu mpamvu ari uko ayo mabuye y’agaciro ari isoko y’amafaranga yifashishwa n’imitwe yitwaje intwaro mu kugura intwaro no gukomeza ibikorwa byayo bya gisirikare.

Mu gihe umutekano ugikomeje kuba muke muri Ituri, abaturage bo muri ako gace bakomeje gusaba ko Leta ya Congo ndetse n’ingabo zayo bafata ingamba zikomeye zo guhashya imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu duce turimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikurura inyungu z’amafaranga menshi.

Kugeza ubu, haracyategerejwe ko ubuyobozi bwa Congo n’igisirikare cya FARDC batanga amakuru arambuye ku by’iki gitero, cyane cyane ku mubare w’abahitanywe nacyo n’ingamba zigiye gufatwa mu kurinda abaturage n’ibikorwa by’ubukungu muri aka gace ko muri Ituri.

Tags: IgiteroIturi

Related Posts

BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
Conflict & Security

BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa

September 24, 2026
UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
Conflict & Security

UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano

September 24, 2026
Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro
Conflict & Security

Perezida Tshisekedi akomeje kunengwa ku bibazo by’umutekano wa Minembwe — Rugeyo yasabye ibiganiro

September 24, 2026
LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba
Conflict & Security

LT BIGARABA: Amateka y’umusore wavuzweho ubuhanga mu mashuri, mu myitozo ya gisirikare no ku rugamba

September 24, 2026
Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded
Conflict & Security

Fizi: A Night of Heavy Attacks, FARDC and Allied Forces Reported to Have Suffered Losses, Kabanju Surrounded

September 24, 2026
RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka
Conflict & Security

RDC: MV MJP Yarohamye mu Kiyaga Tanganyika, Abantu Benshi Baburiwe Irengero, abandi Bararokoka

September 24, 2026
Next Post
Loni Yamaganye Ihohoterwa Rikabije ry’Uburenganzira bwa Muntu muri RDC

Loni Yamaganye Ihohoterwa Rikabije ry’Uburenganzira bwa Muntu muri RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • BENI: Ishyingurwa ry’uwavugwaga ko yazize Ebola ryavutsemo ihangana rikomeye, abataribake barakomereka, abandi barapfa
  • UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
  • RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?