UVIRA: Amasasu menshi yumvikanye i Kalundu no ku Ndondo, amakuru atandukanye ku cyateye imirwano
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu bice bimwe by’imisozi y’Umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu munsi humvikanye amasasu menshi, cyane cyane mu bice bya Komine ya Kalundu no muri Grupema ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira.
Ubuhamya MCN yabonye buvuga ko amasasu menshi yumvikanye mu bice by’imisozi biherereye muri Komine ya Kalundu, ahumvikanye imbunda zitandukanye, zirimo iziremereye n’izoroheje.
Uwahaye MCN ubuhamya yavuze ko amasasu yumvikanye neza cyane mu gice cya Ruguru ya Kashekebwa, mu misozi ya Kalundu.
Yagize ati: “Amasasu yumvikanye ari menshi, ariko kugeza ubu abaturage batari bake ntibaramenya neza icyateye kurasana cyangwa ababigizemo uruhare.”
Uru rusaku rw’intwaro rwamaze umwanya ungana n’amasaha ane, kuko rwatangiye saa sita z’amanywa rurangira saa kumi z’umugoroba.
Ku rundi ruhande, amakuru yatanzwe n’andi masoko avuga ko imirwano yaturutse kuri Wazalendo basubiranagamo na FARDC, nyuma y’uko aba basirikare ba Leta y’i Kinshasa bafunze umwe mu bayobozi ba Wazalendo. Gusa, icyo yafungiwe ntikiramenyekana.
Andi makuru MCN yakiriye avuga ko amasasu aremereye yanumvikanye mu gice cy’i Ndondo, na cyo giherereye muri Grupema ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira.
Aya masasu bivugwa ko yumvikanye mu gice cya Magunda, kiri imbere ya Masango na Rubuga.
Amakuru yo muri ako gace avuga ko habaye imirwano yahuje, ku ruhande rumwe, ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rifatanyije na MRDP-Twirwaneho, naho ku rundi ruhande hakaba ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro, nk’uko ayo makuru abivuga.
Amakuru MCN yakiriye aturutse ku ruhande rumwe avuga ko ingabo n’imitwe ishyigikiye Leta yavuye mu bice byabereyemo imirwano, ikerekeza mu mashyamba ya Mwenga, nyuma y’imirwano ikomeye.
Kugeza ubu, amakuru ahari yemeza ko amasasu yumvikanye muri Kalundu, ndetse n’imirwano yavuzwe mu bice bya Magunda.
Minembwe Capital News






