• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 25, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi Zagiye i Mulenge Kurimbura Abanyamulenge Zakubiswe N’iyo Batazi”

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 1, 2026
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi Zagiye i Mulenge Kurimbura Abanyamulenge Zakubiswe N’iyo Batazi”
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi Zagiye i Mulenge Kurimbura Abanyamulenge Zakubiswe N’iyo Batazi”

Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu, ingabo z’u Burundi hamwe n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zigamije kurimbura no kwangaza Abanyamulenge, zaraye zikubiswe mu buryo butunguranye.

READ ALSO

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

Nk’uko amakuru yizewe ya Minembwe Capital News abivuga, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01/04/2026, mu bice bya Rubemba, Gakenke na Mikenke, muri Secteur y’i Tombwe, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zahuye n’ibitero byabaye hifashishijwe drone. Bivugwa ko benshi mu basirikare barimo bapfuye, abandi barakomereka, maze ingabo z’u Burundi zisigarana ikiborogo.

Umwe mu baturage bo muri ako gace yagize ati:
“Guhera saa kenda z’urukerera kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo, ingabo zarimo zihondagurwa n’ibisasu bya drone. Abenshi bapfuye, abandi barakomereka. Ubu abasigaye bari mu kiborogo.”

Nubwo uwo muturage atagaragaje neza abagabye ibyo bitero ku ngabo z’u Burundi n’iza FARDC, amakuru amwe agaragaza ko drone y’ingabo za FARDC ishobora kuba yarayobye, igaba ibitero ku ngabo zabo n’iz’u Burundi. Kurundi ruhande, abakoze icyo gitero ntibaramenyekana.

Ikindi kigaragara ni uko ku mugoroba w’itariki ya 31/03/2026, drone y’ingabo za FARDC yateye ibisasu mu matungo y’Abanyamulenge, aho yishe inka 61, izindi nyinshi zigakomereka. Nubwo gukoresha drone bikwiye kwitonderwa, ibi bikorwa byongeye gutera impungenge ku mutekano w’akarere k’i Mulenge no ku mibereho y’abaturage.

Abahanga mu by’umutekano n’amateka bavuga ko ibitero nk’ibi bihungabanya cyane umutekano w’abaturage, bikanabatera ubwoba bukabije.

Aya makuru atanga ishusho y’umutekano muke utera impungenge ndetse n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’Abanyamulenge.

Tags: DroneIngabo z'u BurundiMinembwe

Related Posts

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru

September 25, 2026
Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano
Conflict & Security

Imirwano yo mu Magunda imaze iminsi ibiri: Amakuru mashya agaragaza uruhande ruri mu mirwano

September 25, 2026
UMUTEKANO UKOMEJE GUTERA IMPUNGENGE I UVIRA: ABANTU BABIRI BARASIWE MURI KASHEKEBWA
Conflict & Security

UMUTEKANO UKOMEJE GUTERA IMPUNGENGE I UVIRA: ABANTU BABIRI BARASIWE MURI KASHEKEBWA

September 25, 2026
Next Post
Iran Yahamagariye Abanyamerika Guhitamo Amahoro

Iran Yahamagariye Abanyamerika Guhitamo Amahoro

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
  • Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?