Me Byashoni Yahamagariye Abanyamulenge Kubaka Ejo Hazaza: “Itombwe Iraduhamagara”
Me MANIRAGABA BYASHONI John, uharanira uburenganzira bwa muntu, yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge baba i Bujumbura, Kigali, Kampala, Nairobi no mu bindi bice, gutekereza ku hazaza h’imiryango yabo no kugira uruhare mu kubaka aho bakomoka.
Mu butumwa yanyujije kuri Minembwe Capital News (MCN), aho yagaragaje ko yabwanditse ari mu Mikenge ku itariki ya 07/10/2026, Me Byashoni yavuze ko igihe kigeze kugira ngo Abanyamulenge bareke gutegereza ko abandi ari bo bazabubakira ejo hazaza, ahubwo batange umusanzu wabo binyuze mu bumenyi, imirimo, ishoramari, ubufatanye n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Yagaragaje ko Minembwe, Mikenge, Kamombo, Bijombo, Rurambo n’ahandi hakwiye kurebwa nk’ahantu hashobora gutera imbere mu buryo burambye, hakaba ibigo by’ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ibikorwa remezo ndetse n’ubukerarugendo.
Ati: “Minembwe, Mikenge, Kamombo, Bijombo, Rurambo n’ahandi ku butaka bwacu haradutegereje. Dufite inshingano zo gutekereza ku hazaza habwo n’ahazaza h’abana bacu.”
“Igihe cyo gukanguka no gukora kirageze”
Me Byashoni yavuze ko hakenewe impinduka mu mitekerereze, cyane cyane ku Banyamulenge baba hanze y’aho bakomoka, kugira ngo batagire ubuzima burangwa no guhora bumva ko ari impunzi cyangwa abanyamahanga aho bari hose.
Yagize ati, igihe kirageze cyo gutekereza ku bisubizo birambye byafasha Abanyamulenge bo muri iki gihe n’abazabakomokaho.
Yibukije kandi ibitambo by’abakurambere, avuga ko bakoze, bubaka, basenga kandi bagira icyizere cy’uko abazabakomokaho bazagira ahantu bashobora kubaho mu cyubahiro.
Ku bwe, inshingano y’ab’iki gihe ni ugukomeza uwo murage no gutegura ahazaza h’abazabakomokaho.
Yibukije umurage w’abakurambere
Muri ubwo butumwa, Me Byashoni yagarutse ku bikorwa by’abashumba n’abapasiteri b’Abanyamulenge bo hambere, by’umwihariko abakoraga umurimo w’iyobokamana n’iterambere ry’abaturage i Kabera, Bijombo, Gatanga, Murambya, Minembwe n’ahandi.
Yavuze ko ibikorwa byabo mu bijyanye no kwizera, uburezi n’imibereho y’abaturage bikwiye kuba isoko y’ihumure n’umwete mu gukomeza kubaka.
“Itombwe iraduhamagara”
Me Byashoni yavuze ko hakenewe kureba ubutaka bw’Itombwe n’ahandi mu gace kabo mu buryo bushya, hibandwa ku mahirwe ahari aho gutekereza gusa ku bibazo.
Yagaragaje ko imiterere y’Itombwe, ubutaka, umutungo kamere, ubuhinzi n’ibidukikije ari bimwe mu byashobora gushingirwaho mu guteza imbere abaturage, cyane cyane urubyiruko.
Yifuza ko hubakwa imiryango ituma urubyiruko rubona uburyo bwo kwihangira imirimo, imiryango ikabaho neza, naho abageze mu zabukuru bakagira amahirwe yo gusazira hafi y’ababo mu mahoro.
Yagize ati: “Dukeneye ba papa na ba mama. Dukeneye bakuru bacu, ubwenge bwabo, ubunararibonye bwabo n’imigisha yabo.”
Me Byashoni asanga kubaka ejo hazaza bitagarukira ku kubaka amazu n’amaduka gusa, ahubwo bikubiyemo no kongera kubaka umubano n’ubufatanye hagati y’ibisekuru.
Yasabye gushyira imbaraga mu burezi, ubuhinzi n’urubyiruko
Mu butumwa bwe, Me Byashoni yashimangiye ko iterambere rirambye risaba ishoramari mu nzego zitandukanye.
Yasabye Abanyamulenge gushyira imbaraga mu burezi, ubuhinzi, ubucuruzi, ibikorwa remezo, ubuzima, ikoranabuhanga ndetse cyane cyane mu rubyiruko.
Yavuze ko buri Munyamulenge uri muri Diaspora ashobora kugira icyo atanga, yaba ubumenyi, igitekerezo, umushinga, ishoramari, ubufasha cyangwa ubushake bwo gukorera umuryango.
“Ejo hazaza hacu hari mu maboko yacu”
Me Byashoni yasabye Abanyamulenge kudakomeza kurebera hirya no hino bategereje ko hari undi uzabubakira.
Yagize ati: “Ejo hazaza hacu ntihakwiye kuvugwa n’abandi gusa. Natwe tugomba kugira uruhare mu kuhubaka.”
Yasobanuye ko ubutumwa bwe ari ubusabe bw’umuntu ushaka ko Abanyamulenge batekereza ku hazaza habo, bakagira uruhare mu kubaka umuryango wabo, ariko ibyo byose bigakorwa mu mahoro, mu cyubahiro, bubaha abaturanyi babo ndetse n’amategeko.
Yasoje ubutumwa bwe ahamagarira Abanyamulenge gutangira uyu munsi gutegura ahazaza h’abana babo, agira ati:
«“Twubake uyu munsi ubuturo bw’abana bacu bazaturamo ejo.”»






