Bidasubirwaho: MRDP-Twirwaneho Yigaruriye Gipimo Byuzuye
Amakuru yizewe Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abasirikare ba MRDP-Twirwaneho aravuga ko uyu mutwe wamaze kwigarurira no kugenzura igice cyose cya Gipimo, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje impande zihanganye mu ijoro.
Iyi mirwano yahuje MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ririmo ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro.
Iyi mirwano yarangiye uruhande rwa Leta rukoresheje indege zitagira abapilote, zizwi nka drones, mu kurasa mu gace ka Gipimo. Ibyo byatumye nta ruhande rushobora kugenzura ako gace kose, yaba FARDC n’abo bafatanyije cyangwa MRDP-Twirwaneho, nubwo uyu mutwe wari usanzwe ugenzura igice kinini cyako.
Mu masaha ya ku manywa, ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zakomeje gukoresha drones mu kurasa mu gace ka Gipimo.
Icyakora, ahagana ku mugoroba, MRDP-Twirwaneho bongeye kwinjira muri Gipimo, bafata igice cyose cy’ako gace, nk’uko amakuru yagejejwe kuri MCN n’abasirikare b’uyu mutwe abivuga.
Aya makuru akomeza avuga ko ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije bahungiye mu duce twa Kabanju na Gasorogocyi.
Minembwe Capital News (MCN)






