Minembwe: Nyuma y’Icyumweru Kirenga Humvikana Imbunda, mu Nkengero Zayo Haranzwe n’Agahenge
Minembwe Capital News (MCN)
Nyuma y’icyumweru kirenga humvikana urusaku rw’imbunda mu nkengero za Minembwe, kuri iki Cyumweru, tariki ya 04/10/2026, nta mbunda zumvikanye muri ako gace. Ibyo byatanze icyizere cy’agahenge ku baturage bari bamaze iminsi bahangayikishijwe n’imirwano yakomeje kubera hafi yabo.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo gusoza, mu bice bitandukanye bikikije Minembwe hakomeje kubera imirwano hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya.
Iyi mirwano yakunze kubera mu bice bitandukanye birimo Gipimo, Gihuha, Nyagishasha, ku Wihene, mu Rumete, Nzohaha n’ahandi mu nkengero za Minembwe.
Mu gihe imirwano yari ikomeje, ingabo za FARDC zakoresheje indege zitagira abapilote, zizwi nka drones, mu bitero byagabwe mu bice bivugwa ko byari byibasiwe n’imirwano. Amakuru atangwa avuga ko izo ndege zahagurukiraga i Kabanju na Gasorogocyi, zikohereza ibisasu mu duce twari twibasiwe.
Kugeza ubu, amakuru atangwa n’impande ziri muri ako gace agaragaza ko MRDP-Twirwaneho igenzura agace kose ka Rugezi, Gipimo, Nyagishasha, Nzohaha n’utundi duce tuhakikije.
Mu gihe abaturage bo muri Minembwe n’abari mu nkengero zayo bari bamaze iminsi bumva ibisasu n’urusaku rw’imbunda biturutse mu bice byaberagamo imirwano, kuri iki Cyumweru ibintu byari bitandukanye n’iminsi yabanje.
Mu buhamya bwagejejwe kuri Minembwe Capital News (MCN) ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, umwe mu baturage bo muri ako gace yavuze ko ibintu byahindutse, ndetse ko umutekano wari wagarutse.
Yagize ati: “Bwije, ari amahoro rwose mu nkengero za Minembwe.”
Yakomeje ashimangira ko muri ako kanya nta kibazo cy’umutekano cyari gihari, agira ati: “Nta kibazo. Ubu iwacu haratekanye. Nta mbunda zigeze zumvikana mu Minembwe no mu nkengero zayo. Ubu haratekanye.”
Uku gutuza kwabaye kuri iki Cyumweru kuje nyuma y’iminsi irenga irindwi abaturage bo mu nkengero za Minembwe bakurikirana imirwano yabereye mu duce dutandukanye, aho urusaku rw’ibisasu n’imbunda rwakunze kumvikana, ndetse rukagera no mu bice bituwe.
Nubwo kuri iki Cyumweru nta rusaku rw’imbunda rwumvikanye muri Minembwe no mu nkengero zayo, ntibivuze ko imirwano yarangiye burundu. Icyakora, uyu munsi waranzwe n’agahenge ni inkuru nziza ku baturage bamaze iminsi bahangayikishijwe n’umutekano wabo.
Minembwe n’inkengero zayo bikomeje gukurikiranirwa hafi, mu gihe imirwano hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa ikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’akarere k’imisozi miremire y’i Mulenge.
Minembwe Capital News (MCN)







