C64: Imyigaragambyo y’Ubushize Yasize Ibibazo Bikomeye muri RDC
Minembwe Capital News (MCN)
Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 05/10/2026, ryashyize ahagaragara raporo y’amapaji 22 ivuga ku byabaye mu myigaragambyo yo ku itariki ya 15/10/2026, yabereye i Kinshasa no mu yindi mijyi ya RDC.
Raporo ya C64 ivuga ko muri iyo myigaragambyo hafashwe abantu 240, abandi 64 barakomereka, mu gihe umuntu umwe yapfuye. Iri huriro kandi rivuga ko hari abantu baburiwe irengero, mu gihe abandi bafunzwe.
C64 ivuga ko iyi mibare ari iy’agateganyo, kandi ko yakusanyijwe hifashishijwe ubuhamya bw’abakorewe ihohoterwa, amakuru yatanzwe n’inzego z’iri huriro mu ntara zitandukanye, ndetse n’ibindi bimenyetso byari bihari igihe raporo yakorwaga.
Imibare yatanzwe na C64 ku mashyaka atandukanye
Raporo igaragaza ko amashyaka atandukanye yatanze amakuru ku bantu bavuga ko bafashwe, bakomeretse cyangwa baburiwe irengero.
Ensemble pour la République ivuga ko abantu 110 bafashwe, abandi 23 bagakomereka, mu gihe umuntu umwe yaburiwe irengero.
LGD ivuga ko hari abantu 44 bagizweho ingaruka, barimo batatu bakomeretse, abantu 11 bafashwe bagatabwa muri yombi, ndetse n’abandi 30 bavuga ko bafungiwe ahantu hatazwi.
ECiDé yatangaje ko abantu 27 bakomeretse, mu gihe abandi barindwi bavuga ko bashimuswe bakajyanwa ahantu hatazwi.
Alliance pour le Changement yo ivuga ko abantu 24 bafashwe, mu gihe batanu bakomeretse.
Raporo kandi ivuga ku bantu 18 bafitanye isano na Envol, barimo batanu bakomeretse bikomeye, ndetse n’abantu 15 bafashwe. C64 ivuga kandi ko abayobozi babiri b’iri shyaka bahatiwe kwihisha.
Hari n’abandi bantu raporo ivuga ko bakubiswe, bagafatwa, bagatotezwa ndetse bakamburwa ibintu byabo.
Urupfu rwa Manassé Lomboto rwashyizwe mu by’ingenzi muri raporo
C64 yanagarutse ku rupfu rwa Manassé Lomboto Bomengola, wari umwe mu bayobozi ba ADD Congo.
Raporo ivuga ko yakubiswe ubwo yari agerageje kurengera abandi bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bitabiriye imyigaragambyo. Nyuma yo kuvurwa inshuro zitandukanye, ubuzima bwe bwakomeje kuzamba, kugeza ubwo yitabye Imana ku mugoroba wo ku itariki ya 15/09/2026.
C64 ishinja inzego z’umutekano gukoresha ingufu
Muri raporo yayo, C64 ishinja bamwe mu bagize Police Nationale Congolaise (PNC) n’Ingabo za RDC (FARDC) kugira uruhare mu gukoresha ingufu mu guhangana n’abigaragambyaga.
Iri huriro rivuga ko hifashishijwe ibyuka biryana mu maso, ndetse ko, hashingiwe ku buhamya bw’abantu bamwe, hari n’amasasu yarashwe yerekeza ku bigaragambyaga.
C64 kandi ivuga ko abantu yise abo muri Force du Progrès bagize uruhare mu bikorwa byo gutera no gukubita bamwe mu bari mu myigaragambyo.
Icyo C64 isaba
C64 irasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi ritabogamye, kugira ngo hamenyekane ababa baragize uruhare muri ibyo bikorwa, hakagenwe niba hari n’inshingano z’abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano, ndetse hagasobanuka neza icyateye urupfu rwa Manassé Lomboto.
Iri huriro kandi risaba ko abakomeretse n’abandi bagizweho ingaruka bafashwa, ndetse ko ibimenyetso bitandukanye, birimo ubuhamya, impapuro z’abaganga, amafoto n’amashusho, byifashishwa mu iperereza.
C64 igamije iki?
Raporo ya C64 ntigarukira gusa ku gutanga imibare y’abafashwe n’abakomeretse. Mu ishingiro ryayo, igaragaza impungenge z’iri huriro ku miterere y’ubwisanzure bwa politiki, uburenganzira bwo kwigaragambya no kubazwa inshingano kw’inzego za Leta igihe habaye ihohoterwa.
Ibyifuzo byayo byibanda ku gukorwa kw’iperereza ryigenga, kumenya ukuri ku byabaye, gukurikirana abakekwaho ibyaha no kurengera abakorewe ihohoterwa.
Ariko ikibazo gikomeye kiracyari icy’uko RDC yakubaka inzira irambye y’amahoro n’umutekano, atari mu murwa mukuru gusa, ahubwo no mu bice by’iburasirazuba bw’igihugu bikomeje guhura n’intambara n’umutekano muke.
Amahoro arambye asaba ibiganiro by’Abanyekongo
Mu isesengura rya Minembwe Capital News (MCN), inzira ijya ku mahoro arambye muri RDC ntishobora gushingira gusa ku gukomeza ibikorwa bya gisirikare cyangwa ku gushinja ibihugu by’amahanga kuba inkomoko y’ibibazo byose by’umutekano.
Ikintu cy’ingenzi Leta ya RDC yakagombye gushyira imbere ni ibiganiro bya politiki n’impande zose zifite uruhare mu bibazo by’umutekano, harimo AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho, kugira ngo hashakishwe igisubizo cya politiki mbere y’uko intambara ikomeza gufata indi ntera.
Intambara ikomeje ntabwo izagira abo igirira akamaro mu buryo burambye. Abazahomba cyane ni Abanyekongo ubwabo, kuko ari bo bazakomeza kubura ubuzima, kwimurwa mu byabo, gusenyerwa ibikorwa remezo no kubura amahirwe y’iterambere.
Kandi kuvuga ko ibibazo bya RDC bizakemurwa n’abandi baturutse hanze gusa ntibihagije. Umuntu ni we wubaka urugo rwe. Abandi bashobora kumufasha, kumugira inama cyangwa kumushyigikira, ariko inshingano y’ibanze yo kurwubaka no kururinda iba iri kuri nyir’urugo.
Ni na ko bimeze kuri RDC: ibihugu by’amahanga bishobora kugira uruhare mu gukemura amakimbirane, ariko amahoro arambye agomba kubakwa mbere na mbere n’Abanyekongo ubwabo, binyuze mu biganiro, ubwumvikane, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukemura impamvu z’amakimbirane mu buryo bwa politiki.
Ku bwa MCN, RDC ikeneye inzira ihuza ibintu bibiri: ubutabera ku byaha byakozwe n’ibiganiro bya politiki ku bibazo byatumye intambara ikomeza. Iyo nzira ni yo ishobora gufasha Abanyekongo kuva mu ruziga rw’amakimbirane no kubaka amahoro n’umutekano birambye.
Minembwe Capital News (MCN)






