Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi wa Uvira ufatwa nk’uwa kabiri nyuma y’uwa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 22/10/2025, nibwo aba basirikare bakuru bageze i Uvira banyuze ku mupaka wa Kavimvira ugabanya iki gihugu cya RDC n’u Burundi.
Bahatumwe mu nshingano zitandukanye, ariko zihurira ku kurinda iki gice kitagwa mu maboko ya AFC/M23.
Ni mu gihe Gen. Ilunga Kamba Jaques, ni we watumwe kuhayobora nk’umugaba w’Ingabo za karere ka 33 ki ngabo za RDC.
Mugenzi we ahabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa bya operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo.
Gen Kabamba ahawe izi nshingano nyuma y’urupfu rwa Brig.Gen. Mwaku Mbulu wapfuye mu mezi abiri ashize.
Naho Brig. Gen. Amuli yasimbuye Mwelu Lumbu Evariste, wari wahawe izi nshingano nyuma y’aho Brig. Gen. Olivier Gasita yirukanwe azira kwitwa na Wazalendo umugambanyi.
Yirukanwe nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo n’abantu babarirwa mu icumi, mu gihe abandi batari bake bayikomerekeyemo.
RDC ikomeje kurunda abasirikare bayo benshi i Uvira mu rwego rwo kugira ngo ntifatwe na AFC/M23. Ni nyuma y’uko yaherukaga gutangaza ko isaha iyariyo yose ishobora kuhafata.
Si Ingabo za FARDC gusa ziri kurundwa i Uvira, kuko kandi harikurundwa n’iz’u Burundi, abacanshuro ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, imbonerakure na FDLR.