Abagiye guhabwa ubwenegihugu muri Uganda bahawe umurongo wabyo.
Inzego z’ibanze n’abantu bakuze nibo bahawe uwo mushinga wo kugena abazahabwa ubwenegihugu bwa Uganda, ariko bakazabutanga ku bantu bafite inkomoko mu Rwanda n’avuye ahandi.
Bikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.
Izi nyandiko zigaragaza uko gutanga ubwenegihugu bidakwiye guharirwa abantu bo mu biro ko ahubwo byakorwa n’inararibonye zituye mu gace runaka zizi abakwiye guhabwa ubwo bwenegihugu.
Izo nyandiko kandi zikavuga ko ibyo kwiyandikisha ku baturage bashaka ubwo bwenegihugu bikorwa gukorwa n’inzego z’ibanze.
Ibi byakozwe kubera ko perezida Museveni ashaka gukemura ibibazo bimaze igihe cy’abaturage badafite ubwenegihugu by’umwihariko abitwa Banyarwanda, baba muri Uganda.
Ubushize perezida Museveni yagiranye ikiganiro n’aba bitwa Banyarwanda, abagaragariza ko yababajwe no kuba hari ababafata nabi ndetse avuga ko gahunda yo gutanga ubwenegihugu yagiye ikorwa nabi n’abanyabiro akenshi batamenya uko abantu bageze muri Uganda.
Museveni kandi ababwira ko inzego z’ibanze n’abantu bakuze ari bo bakwiye kujya bemeza uhabwa ibyangombwa.
Yavuze ko igikorwa cyose cyo kwandika abahabwa ubwenegihugu gikwiye gukorwa na komite y’umutekano n’abantu bakuru bo muri ako gace abo bantu baba baherereyemo.
Agasaba ko urwego rw’abinjira n’abasohoka rwakurikirana izo dosiye kandi rugatanga ibyangombwa rugendeye ku byemejwe n’abo mu rwego rw’ibanze.
Perezida Museveni avuga ko imiryango yageze muri Uganda mbere y’ubwigenge (1962), yo ntigomba gusabwa kwishyura amafaranga ayo ari yo yose ajyanye n’icyo gikorwa. Abageze muri Uganda nyuma ya 1962 ni bo bonyine bazasabwa kwishyura amafaranga asabwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka.
Yashimangiye ibi avuga ko Uganda izashyira mu bikorwa gahunda yo kugira ubwenegihugu bumwe muri Afrika y’iburasirazuba (East African Federation citizenship system), ariko ko kuri iyi nshuro nta muturage wa Uganda wo muri ako karere wemerewe kugira ubwenegihugu bubiri, keretse gusa ngo abanya-uganda bahungiye i Burayi, muri aziya cyangwa mu bihugu by’Abarabu kubera ibibazo bya politiki byigeze kubaho muri Uganda.
Nyuma uyu mukuru w’igihugu cya Uganda, yaburiye abantu bazatanga amakuru atari yo muri iyi nzira yo gushaka ubwenegihugu, avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.