• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abagiye guhabwa ubwenegihugu muri Uganda bahawe umurongo wabyo.

minebwenews by minebwenews
July 9, 2025
in Regional Politics
0
102
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abagiye guhabwa ubwenegihugu muri Uganda bahawe umurongo wabyo.

You might also like

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

Inzego z’ibanze n’abantu bakuze nibo bahawe uwo mushinga wo kugena abazahabwa ubwenegihugu bwa Uganda, ariko bakazabutanga ku bantu bafite inkomoko mu Rwanda n’avuye ahandi.

Bikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

Izi nyandiko zigaragaza uko gutanga ubwenegihugu bidakwiye guharirwa abantu bo mu biro ko ahubwo byakorwa n’inararibonye zituye mu gace runaka zizi abakwiye guhabwa ubwo bwenegihugu.

Izo nyandiko kandi zikavuga ko ibyo kwiyandikisha ku baturage bashaka ubwo bwenegihugu bikorwa gukorwa n’inzego z’ibanze.

Ibi byakozwe kubera ko perezida Museveni ashaka gukemura ibibazo bimaze igihe cy’abaturage badafite ubwenegihugu by’umwihariko abitwa Banyarwanda, baba muri Uganda.

Ubushize perezida Museveni yagiranye ikiganiro n’aba bitwa Banyarwanda, abagaragariza ko yababajwe no kuba hari ababafata nabi ndetse avuga ko gahunda yo gutanga ubwenegihugu yagiye ikorwa nabi n’abanyabiro akenshi batamenya uko abantu bageze muri Uganda.

Museveni kandi ababwira ko inzego z’ibanze n’abantu bakuze ari bo bakwiye kujya bemeza uhabwa ibyangombwa.

Yavuze ko igikorwa cyose cyo kwandika abahabwa ubwenegihugu gikwiye gukorwa na komite y’umutekano n’abantu bakuru bo muri ako gace abo bantu baba baherereyemo.

Agasaba ko urwego rw’abinjira n’abasohoka rwakurikirana izo dosiye kandi rugatanga ibyangombwa rugendeye ku byemejwe n’abo mu rwego rw’ibanze.

Perezida Museveni avuga ko imiryango yageze muri Uganda mbere y’ubwigenge (1962), yo ntigomba gusabwa kwishyura amafaranga ayo ari yo yose ajyanye n’icyo gikorwa. Abageze muri Uganda nyuma ya 1962 ni bo bonyine bazasabwa kwishyura amafaranga asabwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Yashimangiye ibi avuga ko Uganda izashyira mu bikorwa gahunda yo kugira ubwenegihugu bumwe muri Afrika y’iburasirazuba (East African Federation citizenship system), ariko ko kuri iyi nshuro nta muturage wa Uganda wo muri ako karere wemerewe kugira ubwenegihugu bubiri, keretse gusa ngo abanya-uganda bahungiye i Burayi, muri aziya cyangwa mu bihugu by’Abarabu kubera ibibazo bya politiki byigeze kubaho muri Uganda.

Nyuma uyu mukuru w’igihugu cya Uganda, yaburiye abantu bazatanga amakuru atari yo muri iyi nzira yo gushaka ubwenegihugu, avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Tags: BanyarwandaMuseveniUbwenegihuguUganda
Share41Tweet26Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza

by Bahanda Bruce
October 12, 2025
1
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

Perezida Tshisekedi yivuguruje kubyo aheruka gutangaza Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatangaje ko ibyo yavuze abizi, kandi ko abatamuzi ari bo bavuga ko yapfukamiye...

Read moreDetails

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 11, 2025
0
RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda

RDC yikomye bikomeye umuryango wa EU iwuhora u Rwanda Repubulika ya demokarasi ya Congo ibinyujije kuri minisitiri wayo w'ubanye n'amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yikomye umuryango w'ubumwe bw'u Burayi...

Read moreDetails

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi Umuvugizi w'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi...

Read moreDetails

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

by Bahanda Bruce
October 10, 2025
0
Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y’ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel

Ubutumwa perezida Kagame yatanze nyuma y'ibyo Tshisekedi yatangarije i Brussel Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yatangaje ko umuntu agize ikibazo akabombolekana nk'ingungura irimo ubusa, na we yaba afite...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda rwanenze bikomeye igitangazamakuru cya BBC.

U Rwanda rwanenze bikomeye igitangazamakuru cya BBC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?