Havuzwe uburyo byagenze kugira ngo abaheruka kwica umuntu i Nakivale batabwe muri yombi.
Umusore w’Umurundi uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30, akaba aheruka kwicirwa i Nakivale muri Uganda abamwishe nyuma y’uko bari babanje kubura byarangiye inzego z’umutekano zo muri iki gihugu zibataye muri yombi.
Aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 27/08/2025, ni bwo amakuru yitabwa muri yombi ryabishe umuntu i Nakivale yamenyekanye.
Ni mu gihe uriya musore w’Umurundi we ba mwishe mu joro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 24/08/2025.
Amakuru avuga ko bamwiciye Kabazana Kubigega munsi y’inzira iva ku Kibati igana Kabazana ku Bigega haherereye mu ntera ngufi uvuye ku biro bikuru by’inkambi y’impunzi ya Nakivale biri ahitwa Base Camp.
Mu kumwica nk’uko aya makuru akomeza avuga ni uko bamukuyeho umutwe n’ibiganza bakoresheje imihoro n’ibyuna; ibyo ngo bakaba barabikoze mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Mu byo Minembwe Capital News yamaze kumenya, ibyo ikesha abayihaye ubuhamya, n’uko nyakwigendera yahamagawe mu ijoro n’abariya bantu bamwishe, kubera ko yakoraga akazi k’ubumotari yarabitabye nk’uwabonye abakiriya, abagezeho niko guhita bamufata baramwica.
Nyuma iperereza ryakozwe hifashishijwe imbwa n’ikorana buhanga ryafashe amashusho, ni mu gihe imbwa yo yatoye aho bataye umwenda naho buririye moto nyuma yo kumwica, naho ikorana buhanga hakoreshejwe igitelefone kinini batungaga ahari amaraso n’umurambo, maze kikabyerekana mu mashusho nk’ibintu biri kuba nka ko kanya, aho uriya musore yarimo yirwanaho. Ndetse kandi bana-trackinze iriya moto, gusa tracking yayo ikerekana bageze i Kampala bari guhinduza bimwe mu byuma byayo.
Ibi nibyo byaje kuranga abamwishe ko berekeje umuhanda wa Nakivale-Kampala, niko gukurikira ikirari bafata abagabo babiri ba Barundi, bafatirwa i Mukono bamaze gutambuka i Kampala.
Bivugwa ko mu gikapu cyabo basanzemo imyambaro y’uriya musore bishe, kandi iriho n’amaraso, no mugusamba kwabo baranze aho bataye umutwe n’ibiganza bye.
Biteganyijwe ko n’ibarangiza kwerekana ibice by’umubiri bya nyakwigendera, umuryango we uzamushyingura mucyubahiro, ahasigaye abamwishe bakurikiranwe n’ubutabera.