Abakekwa kwari Wazalendo basahuye ibikoresho byo muri Restaurant mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni ahagana isaha ya saa Cenda zo kuri iki gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo restaurant iherereye muri Quartier ya Bujovu, yasahuwe n’abagabo batatu bari bitwaje imbunda, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ako gace.
Amakuru batanze kuri Minembwe Capital News, avuga ko abantu batatu bambaye igisivile, bitwaje n’imbunda, ariko bikekwa kwari Wazalendo baje binjira muri Restaurant imwe iherereye muri Quartier ya Bujovu, yo muri uyu mujyi wa Goma, barangije bafata ifunguro nk’abari buze kwishyura nk’uko bisanzwe bikorwa muri restaurant.
Nyuma aba bitwaje imbunda, bamaze gufata ifunguro bahita binjira mu bubiko bw’iyi restaurant bafatamo ibikoresho birimo ‘Umufuko w’ibigori, umuceri, amavuta yo guteka n’Umufuko w’ibishyimbo.’
Sibyo byonyine batwaye nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru, kuko bafashe n’imeza, telefone hamwe n’intebe nke za plastic Chairs.
Icyakurikiyeho bahise barasa amasasu hejuru mu rwego rwo kwiha inzira.
Ibyo bibaye mu gihe abaturiye i Goma bagize igihe bashinja leta ya Kinshasa ku nanirwa ku bacungira umutekano.
Ubushize Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bya gisirikare, major Gen Peter Cirimwami Nkuba, yari yatanze itegeko ko Wazalendo batagomba kujya binjira mu mujyi bitwaje imbunda. Ibyo byabaye ibyubusa, kuko n’ubu barakomeje.
Kimweho i Goma hari gutugurwa imyigaragambyo izaba ku itariki ya 16/04/2024, yogusaba Guverineri na Meya kwagura.
Nk’uko bivugwa n’uko iyo myigaragabyo ishigikiwe n’abamwe mu bategetsi ndetse n’ubuyobozi bwa Sosiyete sivile. Ibyo bikubiye mu nyandiko bamwe bo murubyiruko rwo muri Goma bashize hanze kuri uyu wa Gatandatu w’ejo hashize.
MCN.