Abandi bantu bishwe barashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Abantu babiri nibo bishwe barashwe mu mujyi wa Uvira undi umwe arakomeretswa bikabije, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/05/2025, ni bwo abasivili babiri barashwe n’abantu bitwaje intwaro undi umwe baramukomeretsa cyane.
Bivugwa ko barasiwe mu gace kitwa Karmeli/Talatala ko muri Uvira.
Umutangabuhamya yagize ati: “Abantu bitwaje intwaro bishe barashe abasivili babiri undi umwe baramukomeretsa bikabije. Ni igikorwa cyabereye i Karmeli. Abashinjwa aya mabi ni Wazalendo na FARDC.”
Yanavuze ko abishwe ko ari abaturage bo mu bwoko bw’Abavila. Ku ruhande rw’uyu mutanga buhamya uherereye mu mujyi wa Uvira, ariko udashaka ko amazina ye amenyekana ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko abakoze icyo gikorwa ko ari Wazalendo kandi ko bagikoze bafatanyije n’ingabo za Leta, ni mu gihe ari bo bagenzura iki igice cyose cy’umujyi wa Uvira.
Mu mpera zakiriya cyumweru gishize nabwo, Wazalendo bishe barashe umugabo wo mu bwoko bw’Abafulero, witwa Kinyungu Sangephar, we yarasiwe muri Quartier ya Mulongwe.
Hagataho, ibice byose bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo hamwe n’ingabo z’u Burundi, bikunze kuberamo imfu z’impanuka nk’izi. Akarusho muri uyu mujyi wa Uvira ho bicwa umunsi ku wundi. Ibi bikaba byararushijeho kuba bibi kuva ubwo uhungiyemo abasirikare ba FARDC, b’u Burundi, FDLR na Wazalendo, hari nyuma y’aho M23 ibohoje umujyi wa Bukavu n’uwa Kamanyola muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.