Mu Minembwe bagaragaje ikibabangamiye.
Nyuma y’aho mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i misozi miremire y’i Mulenge haherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasizuba bwa Congo, hafashwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho abaturage baho bongera kubona amahoro n’ituze ayo bari barabuze mu myaka 8 ishize, ariko bavuga ko haricyo bakibuze kirimo umunyu, amasabune n’ibindi.
Bikubiye mu butumwa bamwe muri abo baturage ba Minembwe bahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, aho bugaragaza ko muri iki gice babangamiwe n’ibura ry’isukari, umunyu n’amasabune.
Ubutumwa baduhaye bwanditse bugira buti: “Amahoro n’ituze turabifite. Twirwaneho kuva yafata Minembwe yaduhaye amahoro, ariko tugowe no kubura isukari, amavuta yo kurya, umunyu n’amasabune.”
Ubu butumwa bw’aba baturage kandi bugaragaza ko bafite amasoko menshi, nk’isoko ya gatanu iri mu zi nini, ikaba inaremera ku Kiziba, iya kabiri nayo iremera muri centre ya Minembwe, iya gatatu iremera mu Bidegu, ubundi kandi bakagira n’amaduka akora buri munsi muri centre ya Minembwe n’andi masoko menshi ariko ko udashobora kuzibanamo ibyavuzwe haruguru.
Iri bura ry’isukari, umunyu, amavuta ateka n’amasabune ryatangiye kugaragara ubwo igice cyo kwa Mulima gisanzwe ariyo nzira imwe ihuza Minembwe na Baraka gihungiyemo ihuriro ry’Ingabo za Congo, ni nyuma yuko zari zimaze gutsindwa mu ntambara yazisakiranyije na Twirwaneho tariki ya 21/02/2025. Twirwaneho nibwo yafashe centre ya Minembwe n’inkengero zayo na Mikenke.
Icyo gihe iri huriro ry’Ingabo za Congo ryahungiye kwa Mulima rihashinga ibirindiro, ubundi rihagarika ibicuruzwa byose byaturukaga epfo(ku mushyasha), ubwo ni Baraka na Uvira.
Nk’uko bizwi abacuruzi bazanaga ibicuruzwa(ibyashyara) mu misozi y’ahazwi nk’i Mulenge baturukaga i Bukavu, na Uvira, muri abo hari ababinyuzaga ku ndege bakoresheje ikibuga cy’indege cya Kavumu kitaratangira gukora kuva m23 igifashe, abandi bagakoresha imodoka ari nabo banyuraga i Baraka bagera kwa Mulima bakagenda n’ibirenge usibye ko hari n’abakomezanyaga n’imodoka kugeza binjiye mu Minembwe centre.
Kuri ubu umujyi wa Baraka uwa Uvira bigenzurwa n’ihuriro ry’Ingabo za Congo, mu gihe uwa Bukavu wo wigaruriwe n’umutwe wa m23 ku itariki ya 16/02/2025.
Hagataho, umuyobozi mukuru wa Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, aheruka kubwira abaturage ba Minembwe ko bazagezwa ku byiza bivuye ku mbaraga z’umututu w’imbunda zabana babo, kandi ko ibyiringiro byabo biri ku Mana.
Yagize ati: “Byose tuzabibona ku mututu, kandi ntiducitse intege ibyirinhiro byacu biri ku Mana.”