Abanyamulenge baburiwe nyuma y’aho bamwe muri bo bagaragaje imvugo zidahwitse.
Ni mu butumwa bwatanzwe n’umuturage utuye mu Minembwe, aho yabwise “impanuro” ashaka guha benewabo bakunze kugaragaraho imvugo zidahwitse muri ibi bihe Abanyamulenge bakomeje kunyuramo by’intambara bashoweho n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Ubu butumwa uyu muturage uri mu Minembwe utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano we, yabunyujije mu bwanditsi bwa Minembwe.com mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/01/2025.
Mu butumwa bwe yavuze ko ari impanuro, aho yagize ati: “IMPANURO KUBYO TURI MUKUMVA NO KUBONA; maze akurikozaho agira ati:
“Bavandimwe Banyamulenge dusangiye gupfa no gukira ndabasuhuje.
Muraho neza? Reka mvuge abiri cyangwa atatu doreko abakuru bayamaze bati ‘kuvuga menshi siko kuyamara’.
Intumwa Pahulo haraho muri bibiriya yagize ati ‘Mwabagatatiya mwe babapfapfa ninde wabaroze, mwatangije iby’umwuka muherukiye kuby’umubiri!”
Yakomeje avuga ati: “Ninde utaziko dukeneye kubaho mw’isi nk’uko abandi bayiriho? Bishatse kuvuga ko dufite uburenganzira bwo kubaho dufite umugabane ku butaka tudahutazwa, tutamburwa ibyacu, tutamburwa ubuzima, ibyabandi bagabana kur’iy’isi ya Rurema natwe tubigabane tutagira icyo twikanga kuko tutari inyamanswa;
Ninde utemerako Imana yaduhaye igihugu uretse n’Imana amategeko ya Congo arabitwemerera uko twaba turi kose, twaba bake cyangwa benshi. Agahinda mfite ni cyo nibaza abagenze bakagera kure muzatubwire ahandi mwasanze gakondo yacu muzaze kutwimura tujeyo natwe.”
“Na sanze burya hari imiterere y’abantu bakuze n’iyabakuza igihagararo gusa. Hari abantu bakura mu gihagararo no mubwenge ariko kandi na sanze turimo abakujije igihagararo ariko ubwenge buri hasi cyane. Mu ruru rwego harabashobora kumva ko natukanye nyamara ataribyo. Wosenyerwa, ukanyagwa, ugatwikirwa, ukicwa, ukaribwa inyama, ugakumirwa, akamburwa uburenganzira bwawe hafi 95%, warangiza ukavuga uti biramaze bibe? Nyamara uzakureba ukumva ibyo uvuga, azavuga ko nta bwenge ufite…..
Hari ijambo numvise icyo risigura muri yi minsi; Mose amaze gukura areba akarengane ubwoko bwe burengana, yahisemo kuja kurenganwa nabwo, kuko yabonye ko ubutunzi bwari ku mwami Farao aho yarerewe butaruta ubwoko bwabo.”
Yakomeje kandi ati: “Niba Environnement(ibidukikije) turimo cyangwa urimo, itaguhereza image(inshusho ) ya karengane abanyamulenge barimo gucyamo, nturageraho witwa umuntu muzima (ntu rakura), niba wishimira ibyabaye ku Banyamulenge, kubona ihohoterwa rya buri munsi bakorerwa…inkambi z’impunzi barimo…imitungo yabo inyagwa umunsi ku wundi, ariko ntihagire isomo ukuramo uri gito!
Gusa, muri shima ariko nyamara namwe mukubitwa hamwe n’abandi.”
Ndetse kandi yavuze ko hari ibi mutangaza, aho yagize ati: “Nzantangazwa n’umuntu utoneka undi muriki gihe wirengagije ibikomeri twagize….n’ubwo umuntu yakwihushirizaho imbugita(icyuma) akitema ntiwa mushinyagurira ben’ako kageni.. .niba uri kure uzaze ugere kuri terrain(aho bibera ) wirebere kandi niba uri kuri terrain ukaba utabona ibya Abanyamulenge bakorerwa, bazakuvuze amaso kuko ntabona….umugabo umwe ngo yari impumyi baramubwira ati uramenye udakandagira mw’ifu, nawe ati ko ndayibona…ngwarangize ayikandagiramo…abantu benshi bafite amakuru y’abatabona…nicyo gituma bari mugukangagira mw’ifu…”
Yanaboneyeho kandi kuvuga ko ukuri kunyura muziko ariko ntigushya, ati:”Amaherezo ukuri kuzatsinda ikinyoma. Muri bibiriya, Nehemiya yaravuze ngo reka Senebarati avuge, ngo kuko nihahandi nta mugabane azabona muri Yerusalemu.
Uramenye amagambo yawe atazakubuza umugabane muri Yerusalemu… iyo Farao aja kubimenya ko ari ubwoko bw’Imana kandi burimo isezerano yari gucisha make akitonda!”
Mu gusoza, yavuze ko atari umunya-politiki, gusa we ashaka amahoro mu Banyamulenge, ati:
“Mugire ubumwe n’amahoro mufatane munda mwivane muricyo cyobo.
Ntanze igitekerezo sindi umunye-politique ntu nite uwo ntariwe. Ariko mbabazwa nabgira ba shashya”