Abanyamulenge Bahuriye i Nairobi mu Gikorwa Cy’Amateka cyo Gufasha Abahuye n’Intambara: Hatanzwe Imisanzu Minini irimo Ibihumbi by’Amadolari
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Igiterane cyahuje Abanyamulenge, Abanyakenya n’abandi bantu batandukanye cyabereye i Nairobi muri Kenya, kikitabirwa n’abantu benshi cyane. Cyabaye umwanya ukomeye wo kugaragaza ubufatanye no gushyigikira imiryango y’Abanyamulenge ikomeje guhura n’ingaruka z’intambara n’ibibazo by’umutekano muke mu Minembwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki gikorwa cyabereye ahitwa Komarock, muri salle ya Calvary, aho abantu ibihumbi bateraniye hamwe mu rwego rwo gukusanya inkunga igenewe gufasha abahuye n’ibibazo by’ubuhunzi, abatakaje imitungo yabo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibitero byagiye byibasira Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo.
Muri iki giterane harimo Abanyamulenge baturutse mu bice bitandukanye, barimo n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Abanyamulenge batuye muri Kenya, Abanyakenya barimo abayobozi n’abandi bafite uruhare mu mibereho y’abaturage, ndetse n’abandi banyamuryango baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko bafite ubushake bwo gufasha imiryango ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye byatewe n’intambara, cyane cyane abahunze ingo zabo kubera ibitero n’umutekano muke.
Mu rwego rwo gutanga umusanzu, abantu batandukanye batanze amafaranga bitewe n’ubushobozi bwabo. Hari abatanze amafaranga y’u Rwanda? Oya, hari abatanze amafaranga y’Abanyakenya angana n’ibihumbi 10, 20 na 60, mu gihe abandi batanze inkunga y’amadolari ya Amerika angana n’ibihumbi, harimo abatanze $1,000 n’izindi nkunga zifatika.
Abateguye iki gikorwa bagaragaje ko iyi nkunga igamije gufasha abari mu bihe bikomeye, cyane cyane abagizweho ingaruka n’intambara, abakuwe mu byabo ndetse n’abakeneye ubufasha bw’ibanze.
Iki giterane cyagaragaje uburyo Abanyamulenge baba mu bihugu bitandukanye bakomeje guhuriza hamwe imbaraga zabo mu gufasha abari mu bibazo. Abaturutse muri Amerika, Kenya n’ahandi bagaragaje ko ikibazo cy’abahuye n’intambara gisaba ubufatanye bw’abantu bose.
Grace Nyagiciro, umwe mu bitabiriye iki gikorwa ndetse akanatanga umusanzu we, yavuze ko kwitabira iki gikorwa ari uburyo bwo kugaragaza ko abafite ubushobozi badakwiye kwibagirwa abari mu bihe bikomeye.

Abitabiriye iki gikorwa basabye ko ibikorwa nk’ibi byakomeza, kugira ngo abafite ibibazo babone ubufasha bukenewe mu gihe bagikomeje guhangana n’ingaruka z’intambara.
Iki giterane cy’i Nairobi cyabaye ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’Abanyamulenge baba mu mahanga, abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’inshuti zabo, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage benshi.





