Umuyobozi wa Bashimukindji Yahamagariye Wazalendo Kumanika Amaboko no Kwiyunga na MRDP-Twirwaneho na AFC/M23
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu bice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, umuyobozi wa Groupement ya Bashimukindji I muri Secteur ya Itombwe, Bwana Bitolwa Kisale King, yasabye abarwanyi ba Wazalendo guhagarika imirwano, bakamanika amaboko, bakiyunga n’ihuriro rya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23.
Ubu butumwa yabutanze mu gihe amakuru aturuka mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Mwenga agaragaza ko imirwano yakomeje guhindura isura y’urugamba, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR, rikomeje gusubira inyuma mu bice bimwe na bimwe nyuma y’imirwano hagati y’impande zombi.
Nk’uko Bitolwa Kisale King yabitangaje, gukomeza kurwana hagati y’Abanyekongo bidindiza amahoro ndetse bikomeza guteza abaturage ibibazo by’umutekano n’ubuhunzi. Yasabye abarwanyi ba Wazalendo kureka intambara no gushaka inzira y’ibiganiro n’ubwiyunge.
Yavuze kandi ko, ku bwe, iyo gahunda ishobora kugira uruhare mu guhindura isura ya politiki y’igihugu no gushyira igitutu ku buyobozi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Yagaragaje ko hakenewe impinduka mu miyoborere kugira ngo ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi kirangire.
Aya magambo yayatangarije mu Mujyi wa Bukavu, mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu bice bitandukanye bya Kivu y’Epfo, cyane cyane muri Teritwari za Mwenga, Fizi na Uvira, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura uduce dutandukanye.
Mu mezi ashize, ibikorwa bya MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 byatumye habaho impinduka zikomeye ku rugamba, aho impande zitandukanye zikomeje gutangaza intsinzi cyangwa gusubirana ibice bitewe n’uko imirwano iba imeze. Ibi byakomeje gukurura impungenge z’abaturage, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, basaba ko hashyirwa imbere ibiganiro bya politiki n’uburyo burambye bwo kugarura amahoro.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiburagira icyo butangaza ku magambo ya Bitolwa Kisale King.







