Abanyamulenge bari gukorerwa serivisi mbi kuri ambasade ya Congo, iri mu gihugu cya Uganda, bazira ubwoko bwabo.
Ni ubutumwa bwahawe ubwanditsi bwa MCN, butanzwe n’umwe mu bakorewe aka karengane buvuga ko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge batari guhabwa ibyangombwa kuri ambasade ya Congo, iherereye i Kampala, bazira ko ari Abatutsi.
Uyu Munyamulenge wimwe ibyangombwa kuri ambasade ya Congo i Kampala, azira ubwoko bwe, yavuze ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, ya depoje hamwe n’abandi Banyekongo bavuga ururimi rw’igiswahili, kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibahangura gukora ingendo, ariko ibye birabura bagenzi be bose barabibona.
Avuga ko badepoje ari abantu barenga icumi, kandi ko bose bari bashaka icyangombwa cya Tenant lieu de passeport, ariko ariwe Munyamulenge wenyine, ibyabandi bose byo biza kuboneka ibye birabura.
Uwatanze ubu butumwa yakomeje avuga ko ubwo ibyangombwa byabandi byari bimaze kuboneka, yahise yegera umwe mu bakozi bakora kuri iyo ambasade, amubaza impamvu we atemerewe guhabwa Tenant lieu de passeport, undi nawe amusubiza avuga ko Abanyamulenge batemerewe ku bihabwa ngo kuko iyo bamaze kubihabwa baja kwica abantu mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Nki mara kubona abandi bose ko bahawe ibyangombwa, kandi mbona ari njye njyenyine w’u Munyamulenge usigaye, nahise njya ku baza impamvu njye ntahawe ibyangombwa kimwe n’abandi twa depoje hamwe, abandi nabo bansubiza ko Abanyamulenge batazajya bahabwa ibyangombwa ngo kuko barangiza ku bihabwa bakaja kwica abantu muri RDC.”
Yanasobanuye kandi ko mubakozi bakora ubusobanuzi(interpretation) kuri iyi ambasade ya Congo iri muri Uganda uzwi kw’izina rya Jean Marie Mutobola, ari mu gusobanurira Abakinwa(kinwa ) bakorera aha, ko Abanyamulenge n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ko bo bakoresha ibyangombwa bya CEPGL kandi ko bo babikoresha mu bihugu byose bagezemo, ndetse kandi yongeraho ko babikoresha mu ntambara, ngwigihe bashaka guhunga bikabafasha kwambuka imipaka.
Uyu Munyamulenge akaba yasabye ko abakozi ba ambasade ya Congo mu gihugu cya Uganda, bakora ibishoboka byose bagakora akazi kanoze, kandi ibyo kurenganya Abanyamulenge bakabireka.
MCN.
Ntabwo bakorerwa service ahubwo bahabwa service mbi