• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, January 19, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abanyamulenge bavumye Masunzu uwo bashinja kuba inyuma y’uri kubica.

minebwenews by minebwenews
March 13, 2025
in Regional Politics
0
Abanyamulenge bavumye Masunzu uwo bashinja kuba inyuma y’uri kubica.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abanyamulenge bavumye Masunzu uwo bashinja kuba inyuma y’uri kubica.

You might also like

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

Nyuma y’igitero cy’indege cy’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo giheruka kugabwa mu Minembwe cyangiriza ikibuga cy’indege cyaho n’amatorero y’Abanyamulenge, umwe mu bakecyuru bab’Anyamulenge wabonye aho ibyo biba, yavumye Lieutenant General Pacifique Masunzu uwo bashinja kuba inyuma y’uri kubica no kubasenyera.

Hari mu kiganiro uyu mukecyuru uri mu kigero cy’imyaka 60 yagiranye na Channel imwe ya YouTube yitwa “Imurenge Tv,” aho muri icyo kiganiro uyu mukecyuru yagaragaje uburakari bwinshi, ndetse birangira avuze ko Masunzu azapfa nabi.

Iki kiganiro uyu mukecyuru yagitanze nyuma y’aho indege y’intambara ya Fardc igabye igitero mu Minembwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, icyasize gisenye ibirimo itorero rya Methodist Libre ryo ku Kiziba riyobowe na Surtandant Bitebetebe Rusingizwa, kigasenya kandi n’ishuri rya kaminuza rya UEMI naryo riri aha ku Kiziba.
Ndetse kandi cyangiriza n’ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye nacyo ku Kiziba.

Muri iki kiganiro uyu mukecyuru uri mu Minembwe, yagize ati: “Twagiye kumva twumva indege iratibuye. Irasubira iratibura! Turavuga duti, uku baje kuturasira mu mazu, baje kurasa abana? Noneho twibaza ngwese umuntu uri kuza ngwarase abantu ni muntu ki? Biratuyobera!”

Yakomeje agira ati: “Iriya ndege iri mukuza nka kurya ku murabyo, ntiwashobora kuyihunga. Wagira nguratera intambwe uhunga, kera ikaba iratibuye. Igasubira igatibura!”

Yavuze ko babwiwe ko iriya ndege ibatera ibisasu, ibatera iturutse i Kisangani, kandi ko ariho hari icyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Leta ya Congo, bakaba bazi ko irebwa na Lt.Gen.Masunzu, nawe w’Umunyamulenge, ibyo ngo bikabatangaza.

Ati: “Masunzu uri kurasa ubwoko bwabo, akaba yarabugurishije, ariko ntashirwe. Akaza akica Makanika, none agarutse kwica ababyeyi be, azapfa nabi, kandi abo banyamahanga ari kwishingikirizaho bazamurya.”

Uyu mukecyuru w’Umunyamulenge, yavuze ko nta nama ashobora guha Masunzu, ngo kuko ubwoko bwabo bwamuvumye, ndetse kandi ko n’Imana ubwayo yamuvumye.

Yagize ati: “Ntanama twoba tugiha Masunzu, Imana yaramuvumye. Yabaye igicibwa, umuntu wica ba nyina, bashiki be, barumuna be, ba nyirarume. Ndamuvumye. Ndamuvumye.”

Imyaka 8 irashize, Abanyamulenge bari mu ntambara, bashinja Leta y’i Kinshasa kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ibagabaho ibitero bigamije kubasenyera, kubica no kubangaza.

Imwe mu mihana bahoze batuyemo kuva kera, yabaye amatongo, iyo n’ink’imihana iherereye mu Mibunda, Bibogobogo, i Cyohagati n’indi iri ku Ndondo ya Bijombo n’ahandi nko mu Marango.

Usibye kuba barasenyewe, bananyazwe n’amatungo yabo arimo Inka n’andi matungo magufi.
Ibi byose babishinja Leta y’i Kinshasa, rero, iyo babonye ufasha iyi Leta kubica, nka Lt.Gen. Masunzu, kandi ubavukamo akaba akorera iyi Leta, bibongerera umubabaro mwinshi, bityo bikabaviramo kubyutsa amarangamutima yabo yuzuye agahinda kibyo banyuzemo muri iyi myaka yose.

Ndetse amateka agaragaza ko aba Banyamulenge batangiye guhura n’akaga bashorwaho na Leta z’iki gihugu, kuva kera, mu mwaka wa 1964.
Ariko aba Banyamulenge bageze ku butaka bw’iki gihugu ahagana mu kinyejana cya 15, nk’uko ibitabo birimo icya Joseph Mutambo bibivuga.

Tags: AbanyamulengeBavumyeGen.MasunzuIbitero
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware Abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, bashinjwa gutoroka inshingano za gisirikare nyuma yo gutsindwa ku...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida Leta ya Uganda yongeye gufungura internet mu gihugu hose nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byemeje...

Read moreDetails

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo...

Read moreDetails

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje...

Read moreDetails
Next Post
M23 yungutse amaboko mashya ihita yizeza abayikunda gukomeza urugamba rwo kubohora RDC.

Umugaba mukuru w'ingabo za M23 yavuze iby'urugamba barimo, maze agaragaza nuko abona Tshisekedi, ndetse n'icyo bagiye gukora vuba.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?