Abanyamulenge ba bwiwe ko ntayandi mahitamo basigaranye usibye kwirwanaho.
Mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu mwaka wa 2004 mu gihugu cy’u Burundi bavuze ko basanga kwirwanaho ariyo nzira yonyine basigaranye.
Ni byo bavugiye ahitwa i Muhanga mu gihugu cy’u Rwanda ku mugoroba w’ahar’ejo ku itariki ya 15/08/2025, ubwo bibukaga imiryango yababo 166 baguye mu Gatumba.
Muri uyu muhango babanje kuvuga urwango bangwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ndetse kandi bavuga n’amateka y’uwitwa Pierre Mulele wo muri Bandundu watangije intambara yo kurwanya perezida Mobutu, yagera muri Kivu y’Amajyepfo akifatanya n’Ababembe, Abapfulelo n’abanyindu aho gukomeza kurwanya Mobutu batangira kwica Abanyamulenge mu 1964.
Bakomeje bavuga ko akarengane no kwicwa kw’Abanyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange byatangiye kera cyane.
Uwatangaga ubu buhamya ni uwitwa Kayira Etienne, aho yanashimangiye ibi avuga ko banze gukomeza kwicwa bafata intwaro barahangana n’abarwanyi bari bayobowe na Pierre Mulele.
Yanavuze ko kwicwa kw’Abanyamulenge kutabereye muri RDC gusa, ngo kuko babakurikiranye n’i Burundi barahabicira mu mwaka wa 1993. Avuga ko abiciwe i Burundi bari abarimu bigishaga amashuri.
Yavuze ko Abanyamulenge 166 biciwe mu Gatumba baje biyongera kubandi bari barahiciwe mbere.
Yakomeje avuga kuva icyo gihe Abanyamulenge bakomeje kwicwa kugeza n’uyu munsi.
Maze avuga ko Abanyamulenge batagomba kugira undi bategereza ngo azabarwanirira, abasaba ko bagomba guhaguruka bakirwanaho ngo kuko ariyo nzira yonyine basigaranye.
Ati: “ntawundi mutegereje ngo azabatabara; ni mwe mugomba guharanira uburenganzira bwanyu.”
Yasoje avuga ko akarengane Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru bakorerwa, ababikora baba bagamije kubasubiza iyo baje baturuka. Ariko ko ni birwanaho bazagera igihe bakagera ku mahoro arambye.