Abanyamulenge bongeye kugabwa ibitero bya drones by’Ingabo za RDC.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye kugaba ibitero zikoresheje drones mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo ahatuye Abanyamulenge.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 28/08/2025, ni bwo ziriya drones zagabye biriya bitero.
Nk’uko amakuru abigaragaza zarashe kwa Sabune no mu tundi duce tuhegereye.
Umwe uherereye yo yabwiye Minembwe Capital News ko ibyo bitero bya drones yamenye ko byahitanye abasivili babiri, bikomeretsa n’abandi ataramenya umubare.
Ati: “Abasivili babiri nibo bahitanywe n’ibitero bya drones, ariko hari n’abandi tutaramenya umubare byakomerekeje.”
Yanavuze ko iyi drone yarashe mu rukerera, yongera kugaruka irasa ku misozi mu gitondo cya kare hamaze guca.
Ikoze ibi bitero mu gihe aha’rejo ku wa gatatu iri huriro ry’ingabo za Congo zakoze ibitero byo ku butaka aha mu Rugezi no mu nkengero zayo.
Ariko umutwe wa MRDP-Twirwaneho uhagenzura kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka ubisubiza inyuma.
Usibye drones zateye ibisasu mu Rugezi bigahitana abasivili, ibindi bitero ariko byo ku butaka iri huriro ryabigabye muri iki gitondo mu Mikenke ndetse no mu Gahwela mu mihana ituwe n’Abanyamulenge benshi.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko byatumye abaturage benshi bahunga aho bari kwerekeza mu bice bitekanye, nka Minembwe centre n’ahandi.
Ibitero by’i ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta zirimo iz’u Burundi, FDLR, FARDC na Wazalendo byongeye gukaza umurego mu misozi y’i Mulenge mu gihe umutwe wa Twirwaneho umaze kwigarurira igice kinini cyo muri iyi misozi.
Ubwo kandi drones z’i ngabo za Leta ya Congo zarasaga cyane muri ibi bice zikica abantu mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2025, ni bwo uyu mutwe wahise urwana uvuye inyuma ubohoza ibice byinshi birimo umujyi wa Minembwe, uwa Mikenke n’ibice byinshi biyikikije birimo na Rugezi.