Abapolisi babiri bakuru bahagritswe i Kinshasa, hamenyekanye impamvu yabyo.
Ni hagarikwa rya kozwe ku wa Gatandatu tariki ya 31/08/2024, binyuze kuri minisitiri w’intebe w’ungirije wa RDC akaba na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shabani Lukoo, yategetse guhagarika byagateganyo abapolisi babiri bakuru bakoreraga i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki Gihugu.
Aba bapolisi, ni umuyobozi w’ungirije w’ishami rishinzwe gutabara(region national d’intervation ), Kabeya Tshiani Magnat na Komiseri wa Polisi ku rwego rw’i ntara mu mujyi wa Kinshasa, Kilimbalimba Mbulu Blaise.
Iri hagarikwa rikurikira ibikorwa byakozwe n’abapolisi bombi mu gitero giherutse kugabwa mu nyubako ya Kamour Résidence ndetse no ku badiplomate b’ababafaransa muri Komine ya Gombe i Kinshasa.
Ingamba zo gukumira zikurikira ibikorwa byakozwe n’aba bapolisi bakuru bombi ba Polisi y’igihugu cya RDC bagize uruhare muri PNC mu kwirukana abari mu nyubako ya Kamour Résidence hamwe n’aba diplomate b’abafaransa muri Komine ya Gombe .
Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu, ivuga ko izi ngamba zafashwe mu gihe hagitegerejwe imyanzuro y’iperereza rigikomeje, hakurikijwe amategeko ajyanye n’imiterere y’abakozi b’umwuga muri PNC.
Abategetsi ba RDC bavuga ko bakeneye kwerekena umucyo ku byabaye Polisi yagizemo uruhare mu gikorwa cyo kwimura abantu mu rugo rw’abadiplomate b’abafaransa cyateje amakimbirane muri dipolomasi.
Mbere y’uko iki icyemezo cya Jaquemain Shabani gitangazwa, mugenzi we w’ubutabera yari yafashe ingamba nyinshi zo guhana nyuma yo guhutaza abadiplomate b’ababfaransa.
Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba yabanje gutegeka guhagarika bidatinze umushinjacyaha mukuru wa Kinshasa, watanze icyemezo cyateje aya makosa. Abandi bayobozi b’ubucamanza bagize uruhare muri icyo gikorwa na bo barahagaritswe.
MCN.