Abapolisi bakuru bo mu b’u Burundi bakorera mu Gatumba bafunzwe
Abapolisi bakuru b’u Burundi bakorera mu Gatumba ku mupaka uhuza iki gihugu n’icya Repubulika ya demokarasi ya Congo bari ku rwego rwa Major, barafunzwe.
Abo ni Maj.Sylvetre Nshimiyimana, n’umwungirije, Priscille Ndayisenga. Amakuru kuri bo avuga ko bafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura, iherereye ku Musaga.
Nk’uko aya makuru abigaragaza bafunzwe kuva tariki ya 22/10/2025. Ndetse kandi bivugwa ko hari abandi ba polisi batatu bafunzwe kuri dosiye imwe n’abariya bapolisi bakuru.
Bikavugwa ko bazize kwakira ruswa bahawe n’umupolisi wari woherejwe mu bugenzuzi bukuru bwa polisi y’igihugu cy’u Burundi (PNB).
Abatanze aya makuru bagize bati: “Yacuruzaga ibinyobwa muri RDC abikuye mu Burundi. Umunsi umwe hafashwe amakaziye 27 y’inzoga za Bock mbere yo kujyanwa muri Uvira. Yahaye abo bapolisi bombi miliyoni imwe imwe n’igice, barayanga.”
Ubu buhamya bukomeza bugira buti: “Nyuma yo kwanga kwakira ruswa ye, uriya muyobozi ngo yahaye umufuka w’amafaranga itsinda ry’abapolisi kugira ngo bashobore gushinja ibinyoma Major Nshimirimana n’umwungirije Priscille Ndayisenga.”
Bivugwa ko hafashwe n’abapolisi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza, SNR, bari bafite igikapu kirimo amafaranga agera kuri miliyoni 2 y’amafaranga y’amarundi, bivugwa ko yari agenewe abo bapolisi.
Bukeye bwaho, abapolisi bakuru, sous-officier, n’ushinzwe ubuyobozi bwa commissariat bajanywe kubazwa n’abapolisi b’ubushinjacyaha i Bujumbura. Ariko ushyinzwe ubuyobozi yararekuwe, mu gihe abandi batatu, major Ndayisenga, n’umu sous-officier, basigaye bahatwa ibibazo n’abakozi b’urukiko rurwanya ruswa bakurikiranyweho ruswa. Umwe mu bapolisi utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati: “Ibyo bigaragaza ko ari ikirego cyahimbwe kuva mu ntangiriro.”
Kugira ngo ahishe imigambi ye, umuyobozi uri inyuma y’ifatwa ry’abo bantu ngo yaba yarategetse ko hafungwa abapolisi babiri bakoreshejwe mu gushinja ibyaha abashinzwe umupaka wa Gatumba. Itsinda ryaje guta muri yombi ryari riherekejwe n’abapolisi babiri bashya bo gusimbura abahasanzwe, bashyizweho uwo munsi, ibyerekana ko urwo rubanza ari uruhimbano.
Abantu bahafi y’aba bapolisi bafunzwe basabye perezidansi gukurikiranira hafi uru rubanza, basanga bitemewe ko abayobozi b’intangarugero bafungwa mu buryo butemewe n’amategeko. Uyu muyobozi wihishe inyuma y’ifatwa ry’abo bivugwa ko yahoze ari umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza, SNR, ukunze kuvugwa mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, ndetse akanagira uruhare mu bucuruzi butemewe bw’ibinyobwa, isukari, na lisansi hagati y’u Burundi na RDC.






