• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, March 6, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 6, 2026
in Regional Politics
0
Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze
62
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abarundi Batuye ku Mupaka wa Ruhwa Barataka Igihombo Nyuma y’Imyaka Irenga Ibiri Umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi Ugifunze

You might also like

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika

Mu gihe ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje gushakisha inzira zo kunoza umubano no koroshya ubuhahirane, abaturage benshi b’i Burundi batuye hafi y’umupaka uhuza igihugu cyabo n’u Rwanda bakomeje gutaka ingaruka zikomeye zatewe n’ifungwa ry’iyo mipaka, bavuga ko ryabashyize mu bukene ndetse rikabatandukanya n’imiryango yabo.

Abarundi batuye muri Komine ya Cibitoke mu Ntara ya Bujumbura bavuga ko barimo kurira ayo kwarika nyuma y’uko mu kwezi kwa kabiri 2026 Leta y’u Burundi itubahirije isezerano yari yaratanze ryo kongera gufungura imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze.

Iri sezerano ryari ryatangajwe tariki ya 02 mu kwezei kwa mbere 2026 n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, aho yabwiye abanyamakuru n’abaturage ko imipaka ihuza u Burundi n’ibihugu bituranyi izafungurirwa rimwe, cyane cyane uwa Gatumba uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ihuza u Burundi n’u Rwanda.

Icyo gihe Ndikuriyo yagize ati:
“Ni ibintu bisanzwe kuba umupaka wa Gatumba ufunzwe; uzafungurirwa rimwe n’uduhuza n’u Rwanda. Ntimukomeze kuvuga ngo ejo nzajya muri Uvira. Gukorayo iki?”

Icyakora nyuma y’igihe gito, tariki ya 23 mu kwezi kwa kabiri 2026, u Burundi bwafunguye gusa umupaka wa Gatumba ubuhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi bigamije kongera gusubukura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo bimeze bityo ariko, imipaka ya Ruhwa na Gasenyi ihuza u Burundi n’u Rwanda yakomeje kuguma ifunze, ibintu byateye impungenge abaturage benshi bari basanzwe bayishingikirijeho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umwe mu baturage batuye mu gace ka Ruhwa, zone ya Rukana muri Komine ya Cibitoke, yatangaje ko ifungwa ry’umupaka ryabateje igihombo gikomeye, kuko ubucuruzi bwabo bwari bushingiye ku masoko yo mu Rwanda.

Yagize ati:

“Umupaka ugifunguye twajyanaga mu Rwanda ibicuruzwa byinshi birimo indimu, amaronji, mandarine, inyanya n’imboga zitandukanye. Icyo gihe umufuka wa mandarine twawugurishaga amafaranga 10.000 y’Amanyarwanda. Ayo mafaranga yadufashaga kubaho kuko hano iwacu uwo mufuka ugurwa amafaranga 10.000 cyangwa 15.000 y’Amarundi, bikaba bitandukanye cyane.”

Abaturage bavuga ko mbere y’ifungwa ry’umupaka, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari ishingiro ry’ubukungu bwabo, kuko babonaga isoko ryagutse mu Rwanda ndetse bakabona n’ibicuruzwa bibahendukiye.

Urugero rutangwa ni nk’ijerekani ya litiro 20 yo gutwaramo amazi, bavuga ko bayiguraga amafaranga 1.000 y’u Rwanda ku isoko ryo hakurya y’umupaka. Ubu ngo mu Burundi bayigura amafaranga agera ku 12.000 y’Amarundi, arenga amafaranga 5.800 y’u Rwanda, bigatuma ubuzima burushaho guhenda.

Uretse ibibazo by’ubukungu, abaturage bavuga ko ifungwa ry’iyi mipaka ryateje ibibazo bikomeye mu mibereho y’imiryango ifitanye amasano hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’agace ka Ruhwa, Nsengiyumva Révocat, yavuze ko abaturage benshi bari basanzwe bafitanye amasano n’Abanyarwanda, bamwe bakaba barashakanye hakurya y’umupaka.

Yagize ati:

“Hakurya hari imiryango yashakanye n’Abarundi, kugeza n’ubu ni ababyara. Ariko ubu nta Murundi wemerewe kujya kuramutsa umwana we uri mu Rwanda anyuze ku mupaka, kandi nta Munyarwanda wemerewe kuza gusura uwe uri mu Burundi anyuze hano i Ruhwa.”

Ibi ngo byatumye imiryango myinshi itandukana ku gahato, bamwe bakamara imyaka irenga ibiri batabonana n’abavandimwe babo.

Umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda wafunzwe mu kwezi kwa kane 2024 nyuma y’uko ubutegetsi bw’u Burundi bushinje u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba witwa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwabo, ibyo u Rwanda rutera utwatsi.

Icyo gihe u Burundi bwafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo n’ubucuruzi ku mipaka myinshi ihuza ibi bihugu byombi, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage bari basanzwe babayeho binyuze mu buhahirane bwambukiranya imipaka.

Nubwo mu bihe bitandukanye habaye ibiganiro by’abayobozi b’ibihugu byombi bigamije kuzahura umubano, kugeza ubu imipaka myinshi ihuza ibi bihugu iracyafunze.

Abarundi batuye muri Ruhwa bavuga ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo cya Leta yabo, bakemeza ko ubuzima bwabo bwari bworoshye cyane igihe umupaka wari ugifunguye.

Basaba ubuyobozi bw’u Burundi n’u Rwanda gukomeza ibiganiro byubaka amahoro n’ubwumvikane, kugira ngo umupaka wongere ufungurwe, abaturage bongere bagenderane ndetse basubukure ubuhahirane bwari busanzwe bubafasha kubaho.

Ku baturage bo ku mipaka, bavuga ko amahoro n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ari ingenzi kurusha amakimbirane ya politiki, kuko ari byo bibafasha kubaho neza no kubungabunga umubano w’amateka hagati y’imiryango yo ku mpande zombi z’umupaka.

Tags: RwandaUmupaka WA Ruhwa
Share25Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza

Uganda Yanze Kwakira Ibirindiro by’Ingabo za Amerika n’u Bwongereza Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje...

Read moreDetails

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

by Bahanda Bruce
March 4, 2026
0
Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi

Icyo Amakuru Avuga ku Ndege Itagira Umupilote Yasutse Impapuro Ziha Gasopo u Burundi Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Read moreDetails

U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika

by Bahanda Bruce
March 3, 2026
0
U Rwanda Rwasubije Abayobozi ba RDC Bishimiye Ibihano Byafatiwe Bamwe mu Basirikare Barwo na Amerika

U Rwanda rwasubije abayobozi ba RDC bishimiye ibihano byafatiwe bamwe mu basirikare barwo na Amerika Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ibihano bifatirwa uruhande rumwe...

Read moreDetails

U Burundi mu Mwijima w’Imiyoborere: Aho Abaturage Bishyura Ibyo Batabona

by Bahanda Bruce
March 3, 2026
0
U Burundi mu Mwijima w’Imiyoborere: Aho Abaturage Bishyura Ibyo Batabona

U Burundi mu Mwijima w’Imiyoborere: Aho Abaturage Bishyura Ibyo Batabona Amakuru Minembwe Capital News dukesha inyandiko ya Pacifique Ninanahazwe, uhagarariye ishyirahamwe FECODE ritabariza Abarundi bari mu kaga, agaragaza...

Read moreDetails

RDC Yashimye Ibihano bya Amerika ku Ngabo z’u Rwanda

by Bahanda Bruce
March 3, 2026
0
RDC Yashimye Ibihano bya Amerika ku Ngabo z’u Rwanda

RDC Yashimye Ibihano bya Amerika ku Ngabo z’u Rwanda Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yakiriye neza icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika...

Read moreDetails
Next Post
Auto Draft

Isi Yacitsemo Ibice Nyuma y’Intambara ya Iran, Israel na Amerika: Ibihugu Bitandukanye Byatangiye Kugaragaza Aho Bihagaze

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?