Abasirikare ba SADC batangiye kuva muri RDC.
Abasirikare bo mu muryango wa SADC batangiye gutaha banyuze mu Rwanda nyuma y’aho batsinzwe urugamba bari bahanganyemo n’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu munsi ku wa kabiri tariki ya 29/04/2025, ni bwo ingabo za SADC zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije ku butaka bw’u Rwanda.
Muri ibi bikoresho bacyuye birimo imbunda z’ibifaru bikururwa n’iminyururu, hamwe n’izindi mbunda zikomeye.
Hanyuma izi ngabo za SADC zirimo izaturutse muri Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungurehe yatangaje ko izi ngabo za SADC kuguma kwazo i Goma n’ahandi aho gukemura ikibazo hubwo zarushagaho kugikomeza mu Burasizuba bwa RDC.
Avuga ko u Rwanda rwahaye inzira ziriya ngabo kandi runaherekeza imodoka n’ibikoresho byazo, bavuye mu Burasizuba bwa Congo berekeza muri Tanzania.”
Yakomeje avuga ko kuba izi ngabo zatangiye kuva muri RDC ari intambwe nziza kubijyanye n’inzira y’amahoro yatangiye gushakishwa mu gukemura ibibazo biri mu Burasizuba bwa RDC.
Ni mu gihe tariki ya 13/03/2025, abakuru b’igihugu bya SADC bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’uyu muryango muri RDC bwari bwaratangiye mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023.
Ubundi kandi tariki ya 28/03/2025, abahagararige SADC ku rwego rwa gisirikare bari bemeranyije na AFC/M23 ko ingabo z’uyu muryango zizataha zinyuze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.
Ingabo za SADC kandi zari zaremeranyije gucyura intwaro zazo ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare, zigasiga ibyo zasigiwe n’ingabo za Congo.
Ibi byaje kuzamo kidobya ubwo izi ngabo za SADC zashinjwaga gufasha Wazalendo kugaba ibitero tariki ya 11/04/2025 mu mujyi wa Goma, hagamijwe kwisubiza uyu mujyi. AFC/M23 ihita iyisaba gutaha vuba nabwangu.
SADC iri mu Burasizuba bwa Congo iri mu bigo bitandukanye, kandi icyungirwa umutekano n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23.
Izo ngabo zifashwa na AFC/M23 kubona iby’ibanze mu buzima nk’amazi, ibiribwa n’imiti.
Aha mu Burasizuba bwa Congo, SADC yari yarahohereje abasirikare babarirwa mu bihumbi 5. Icyari cyarazijanye akaba ari ukurwanya umutwe wa M23.