Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware
Abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, bashinjwa gutoroka inshingano za gisirikare nyuma yo gutsindwa ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari baroherejwe kurwanya inyeshyamba z’ihuriro AFC/M23. Aba basirikare, bamaze gusubira mu gihugu cyabo, bahisemo kwambura imyenda ya gisirikare no kwinjira mu buzima bwa gisivile, batinya kongera gusubizwa ku rugamba.
Amakuru aturuka mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi (FDNB) agaragaza ko aba basirikare, bakigera mu gihugu, bashyize intwaro zabo mu bubiko bwa gisirikare, nyuma bahindura imyambaro bakinjira mu baturage, ntibongera kugaruka mu kazi kabo ka buri munsi ka gisirikare.
Umwe mu bofisiye bakuru b’igisirikare cy’u Burundi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bamwe muri abo basirikare, guhera mu kwezi gushize k’umwaka wa 2025, bari basabye uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo, ariko bakagera iwabo bagahitamo kutongera kugaruka mu gisirikare.
Yakomeje atangaza ko hari abandi bari bafite pasiporo bahise bahungira mu bihugu by’amahanga. Aya makuru yayahaye Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, avuga ko bamwe mu bahunze bageze mu bihugu byo mu karere, mu gihe abandi bagiye kure cyane, barimo n’abageze i Dubai.
Yagize ati: “Abenshi muri bo bagiye gusura imiryango yabo, bahita bagumayo. Abafite pasiporo bo baragiye burundu; bamwe bari mu bihugu byo mu karere, abandi bageze mu mahanga ya kure. Abataragarutse bararenga 500.”
Aya matohoza yo gutoroka inshingano za gisirikare akurikiye igihombo gikomeye ingabo z’u Burundi zagiriye ku rugamba, aho nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba M23, abasirikare batahutse bahurijwe ahantu hatandukanye, benshi muri bo bagahitamo gucika bakigendera. Ibi byasigiye igisirikare cy’u Burundi isomo rikomeye kandi riremereye.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, igisirikare cy’u Burundi cyakajije ingamba zo guhiga aba basirikare batorotse, haba ku mipaka yose no mu nkengero z’igihugu. No ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura, hashyizwe abasirikare bambaye imyenda ya gisivile, bashinzwe gufata abakekwaho kugerageza guhunga igihugu.
Si ku mipaka gusa, kuko no mu baturage imbere mu gihugu hoherejwe urutonde rw’amazina y’abasirikare batorotse, rugashyikirizwa abayobozi b’inzego z’ibanze n’imbonerakure, hagamijwe ko uwo babonye wese yahita afatwa agashyikirizwa inzego z’umutekano.
Ibi byose biri kuba mu gihe u Burundi bukomeje kohereza izindi ngabo muri RDC, cyane cyane mu bice bya Baraka, Bibogobogo na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu bikorwa byo kurinda umujyi wa Kalemie. Ibi bikomeje guteza impungenge ku myitwarire n’imitekerereze y’abasirikare bari ku rugamba.
Ku rundi ruhande, hari amakuru akomeje guhwihwiswa avuga ko ibihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Afurika y’Epfo na Angola biri mu biganiro byo kongera kohereza izindi ngabo muri RDC. Muri uwo mugambi, bivugwa ko Tanzania yaba yaramaze kwemera kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 12, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’inyeshyamba za M23, mu ntambara igenda irushaho gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC.
Ibi bibazo byose bigaragaza isura y’umutekano muke n’ihungabana bikomeje kugaragara mu mitwe ya gisirikare yo mu karere, mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu biyikikije.




