• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, January 18, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 18, 2026
in Regional Politics
0
Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare b’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware

You might also like

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi barenga 500 bari guhigwa bukware n’inzego z’umutekano, bashinjwa gutoroka inshingano za gisirikare nyuma yo gutsindwa ku rugamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari baroherejwe kurwanya inyeshyamba z’ihuriro AFC/M23. Aba basirikare, bamaze gusubira mu gihugu cyabo, bahisemo kwambura imyenda ya gisirikare no kwinjira mu buzima bwa gisivile, batinya kongera gusubizwa ku rugamba.

Amakuru aturuka mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi (FDNB) agaragaza ko aba basirikare, bakigera mu gihugu, bashyize intwaro zabo mu bubiko bwa gisirikare, nyuma bahindura imyambaro bakinjira mu baturage, ntibongera kugaruka mu kazi kabo ka buri munsi ka gisirikare.

Umwe mu bofisiye bakuru b’igisirikare cy’u Burundi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bamwe muri abo basirikare, guhera mu kwezi gushize k’umwaka wa 2025, bari basabye uruhushya rwo kujya gusura imiryango yabo, ariko bakagera iwabo bagahitamo kutongera kugaruka mu gisirikare.

Yakomeje atangaza ko hari abandi bari bafite pasiporo bahise bahungira mu bihugu by’amahanga. Aya makuru yayahaye Pacifique Nininahazwe, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye, avuga ko bamwe mu bahunze bageze mu bihugu byo mu karere, mu gihe abandi bagiye kure cyane, barimo n’abageze i Dubai.

Yagize ati: “Abenshi muri bo bagiye gusura imiryango yabo, bahita bagumayo. Abafite pasiporo bo baragiye burundu; bamwe bari mu bihugu byo mu karere, abandi bageze mu mahanga ya kure. Abataragarutse bararenga 500.”

Aya matohoza yo gutoroka inshingano za gisirikare akurikiye igihombo gikomeye ingabo z’u Burundi zagiriye ku rugamba, aho nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba M23, abasirikare batahutse bahurijwe ahantu hatandukanye, benshi muri bo bagahitamo gucika bakigendera. Ibi byasigiye igisirikare cy’u Burundi isomo rikomeye kandi riremereye.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, igisirikare cy’u Burundi cyakajije ingamba zo guhiga aba basirikare batorotse, haba ku mipaka yose no mu nkengero z’igihugu. No ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bujumbura, hashyizwe abasirikare bambaye imyenda ya gisivile, bashinzwe gufata abakekwaho kugerageza guhunga igihugu.

Si ku mipaka gusa, kuko no mu baturage imbere mu gihugu hoherejwe urutonde rw’amazina y’abasirikare batorotse, rugashyikirizwa abayobozi b’inzego z’ibanze n’imbonerakure, hagamijwe ko uwo babonye wese yahita afatwa agashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ibi byose biri kuba mu gihe u Burundi bukomeje kohereza izindi ngabo muri RDC, cyane cyane mu bice bya Baraka, Bibogobogo na Milimba muri Teritwari ya Fizi, ndetse no mu bikorwa byo kurinda umujyi wa Kalemie. Ibi bikomeje guteza impungenge ku myitwarire n’imitekerereze y’abasirikare bari ku rugamba.

Ku rundi ruhande, hari amakuru akomeje guhwihwiswa avuga ko ibihugu byo mu karere birimo Tanzania, u Burundi, Afurika y’Epfo na Angola biri mu biganiro byo kongera kohereza izindi ngabo muri RDC. Muri uwo mugambi, bivugwa ko Tanzania yaba yaramaze kwemera kohereza abasirikare bagera ku bihumbi 12, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’inyeshyamba za M23, mu ntambara igenda irushaho gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC.

Ibi bibazo byose bigaragaza isura y’umutekano muke n’ihungabana bikomeje kugaragara mu mitwe ya gisirikare yo mu karere, mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu biyikikije.

Tags: 500Ingabo z'u BurundiRdc
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR

Perezida Ndayishimiye Yizeje MONUSCO Kurinda U Rwanda, Ntiyashyigikira Gusenywa kwa FDLR Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira...

Read moreDetails

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida

by Bahanda Bruce
January 18, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yongeye Gufungura Internet Nyuma y’Itangazwa ry’Ibyavuye mu Matora ya Perezida Leta ya Uganda yongeye gufungura internet mu gihugu hose nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, byemeje...

Read moreDetails

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo...

Read moreDetails

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje...

Read moreDetails

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Minisitiri Nduhungirehe Yashinje Impuguke za Loni Kubogamira kuri FDLR

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye ku...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?