K’u wa Gatandatu, tariki 23/12/2023, abasore bane(4), ba Banyamulenge, bo mu bwoko bw’Abatutsi, bahagaritswe n’Igipolisi c’u Burundi, bafatiwe mu Ntara ya Ruyigi.
Bya vuzwe ko bariya Banyamulenge, bafashwe bavuye i Bujumbura abandi mu Rwanda, bakaba bari berekeje mu nkambi, y’Impunzi, icyumbikiwemo abanyekongo, iherereye i Nyenkanda, mu gihugu c’u Burundi.
Mu makuru yizewe, Minembwe Capital News, imaze kwakira, n’uko bariya Banyamulenge, bari berekeje i Nyenkanda, m’urwego rwo kuja gufasha abapfakazi n’abana b’Imfubyi. Munfashanyo bari batwaye harimo ibitenge bigenewe abapfakazi n’amahuzu y’Abana bato b’Imfubyi, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Intara ya Ruyigi, bafatiwemo, iri mu Burasirazuba, bw’igihugu c’u Burundi.
Ubuhamya Minembwe Capital News, yahawe na Sabiyumva Didas, yagize ati: “Aba basore bafashwe, kubera kubura ibyangombwa, abari bavuye mu Rwanda bo bafite ibya ngombwa naho abari bavuye i Bujumbura, nta byangombwa bari bafite.”
Yunzemo kandi ati: “Mu kubahagarika abashinzwe umutekano basabye abafite ibyangombwa gukomeza nabo barabyanga ngo barinde ababo.”
Kugeza ubu baracafungiye mu Mujyi wa Ruyigi.
Bruce Bahanda.