“Abatutsi bo muri Congo Baremewe Gupfa?”- Ubutumwa Bukomeye bwa Obadioas Kavune Busaba Amahanga Kubazwa Inshingano
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16/12/2025, Obadioas Kavune, Umunyamulenge uzwiho gutanga ibitekerezo byimbitse ku bibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yatanze ubutumwa bukomeye abinyujije kuri Minembwe Capital News, abugenera amahanga n’imiryango mpuzamahanga ikurikirana ibibera muri aka karere.
Muri ubu butumwa, Kavune yanenze bikomeye icyo yise guceceka kudasobanutse kw’amahanga ku bwicanyi, itotezwa n’ihohoterwa byagiye bikorerwa Abatutsi bo muri Congo mu bihe bitandukanye by’amateka. Yabajije mu buryo butaziguye niba koko uburenganzira ku buzima n’ubutabera byubahirizwa ku baturage bose mu buryo bungana, cyangwa niba hari abo isi yemera ko bapfa.
Agaruka ku mateka, Kavune yibukije ko mu 1964, mu gihe cy’imvururu zari ziyobowe na Pierre Mulele, Abatutsi benshi biciwe muri Congo, barasahurwa, banagirwa ibitambo by’ihohoterwa rikabije, mu gihe amahanga atigeze afata ingamba zikomeye. Yongeyeho ko mu bihe byakurikiyeho, ubwo Mobutu Sese Seko yashakaga kongera kugarura ubutegetsi bwe, yiyambaje Abatutsi bamufasha mu ntambara, nyuma bakongera gusubirana bimwe mu burenganzira bwabo bwari bwarahungabanye.
Kavune yakomeje agaruka ku mwaka wa 1996, aho yavuze ko Abatutsi bahawe amasaha make ngo babe bavuye ku butaka bwa Congo, ibintu byakurikiwe n’ubwicanyi, isahurwa n’itwikwa ry’imihana yabo. Mu 1998, yavuze ko ubwo urugomo rwiyongeraga, Abatutsi bakomeje kwicirwa ahantu hatandukanye harimo Kinshasa, Lubumbashi, Kalemie n’ahandi henshi, mu gihe amahanga, nk’uko abivuga, yabireberaga.
Yanibukije kandi ko kuva mu 2017, Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje gusenyerwa, gurasahurwa, kwicwa no kwirukanwa mu byabo mu gihe kirenga imyaka umunani, bamwe muri bo bakaba bari bamaze kubona ubutabazi.
Mu magambo akomeye, Kavune yagize ati:
“Muri ibyo bihe byose Abatutsi bapfaga, amahanga yari acecetse. Ndetse no mu 1994 mu Rwanda, Abatutsi barishwe amahanga arebera.”
Yongeye kwibaza impamvu, nk’uko abivuga, igikorwa cya gisirikare cyabereye i Uvira cyahise gituma amahanga asakuza cyane, mu gihe Abanyamulenge bari bafungiwe mu gace ka Minembwe baribabonye inzira y’ubwisanzure, nyamara mu myaka myinshi ishize bari bamaze kwibasirwa n’ibitero by’indege n’ibisasu bikomeye byo mu kirere, ibyo byose bikaba bitarigeze bitera amahanga impungenge nk’izo.
Kavune yanibukije amagambo ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wavuze ko abasakuza ku byabereye i Uvira batarigeze bavuga ku mibabaro Abanyamulenge bamaze igihe kinini banyuramo. Yongeye kandi kugaruka ku byabereye mu ntara ya Ituri, avuga ko na ho amahanga yacecetse ku bwicanyi bwahitanye ubuzima bw’abantu benshi.
Mu gusoza, Obadioas Kavune yasabye amahanga n’imiryango mpuzamahanga kureka gushyira imbere inyungu za politiki n’iz’ubukungu gusa, ahubwo akemeza ko igihe kigeze ngo abatabazi n’abaharanira amahoro bemererwe gukora akazi kabo mu bwisanzure, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abasivili no kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuri bose, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Ubu butumwa bwa Obadioas Kavune bwakiriwe nk’ubuhamya bukomeye bwongera gushimangira impaka n’impungenge zikomeje kugarukwaho ku ruhare n’inshingano by’amahanga mu gukumira ihohoterwa n’intambara bikomeje kuranga uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.






