• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, May 7, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Intambara Yakomeje Gukaza Umurego mu Misozi Iri mu Nkengero za Minembwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 31, 2026
in Conflict & Security
0
Intambara Yakomeje Gukaza Umurego mu Misozi Iri mu Nkengero za Minembwe
99
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intambara Yakomeje Gukaza Umurego mu Misozi Iri mu Nkengero za Minembwe

You might also like

Impaka zikomeye muri RDC: Ibyo Perezida Tshisekedi ashinjwa ku bijyanye na manda ya gatatu n’igisobanuro gishya ku mvugo ye ku gisirikare

Inquiétudes croissantes à Bibogobogo après une attaque attribuée aux Mai-Mai dans une zone sous présence des FARDC et des forces burundaises

Impungenge ni Nyinshi mu Bibogobogo Nyuma y’Igitero cya Mai Mai mu Gace Karimo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31/01/2026, havuzwe imirwano ikomeye mu gace ka Rwitsankuku, gaherereye hafi ya Minembwe, mu misozi miremire igabanya Fizi na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).

Iyo mirwano yahuje abarwanyi ba MRDP–Twirwaneho n’Ingabo za Leta ya Kongo (FARDC), zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi (FNB), FDLR ndetse n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro izwi ku izina rya Wazalendo.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko uruhande rwa Leta ya Kongo n’abambari bayo ari rwo rwatangije ibitero byagabwe ku barwanyi ba Twirwaneho mu bice bya Rwitsankuku.

Ibi byabaye mu gihe, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30/01/2026, hakoreshwaga indege zitagira abapilote (drones) zagabye ibitero muri santere ya Minembwe, ahazwi nka Madegu. Izo ndege bivugwa ko zasenye amazu amwe n’amwe, zinakomeretsa abaturage, ibintu byatumye ubuzima bw’abasivili burushaho kujya mu kaga.

Nubwo hari amakuru avuga ko FARDC, FNB, FDLR na Wazalendo bigaruriye agace ka Point-Zéro, gafite agaciro gakomeye mu bya gisirikare kuko gafungura inzira igana kwa Mulima n’utundi duce tw’ingenzi nka Mikenke n’ahandi, amakuru yizewe avuga ko ako gace kakigenzurwa na MRDP–Twirwaneho hamwe n’inkengero zako.

Agace ka Minembwe, Fizi na Mwenga kamaze imyaka myinshi kibasirwa n’ibikorwa by’urugomo bishingiye ku mitwe yitwaje intwaro nka Wazalendo na FDLR, ndetse n’Ingabo za FARDC, rimwe na rimwe bikavangirana n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwoko, politiki n’inyungu z’akarere.

Nubwo Leta ya Kongo yakunze gutangaza ko iri gushyira mu bikorwa ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura amahoro, intambara ikomeje kwigaragaza nk’ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bw’igihugu, aho abasivili bakomeje kwishyura igiciro kinini.

Kugeza ubu, umutekano muri Minembwe no mu tundi duce twa Kivu y’Amajyepfo uracyari muke, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhererekanya ibirego n’amakuru atandukanye ku byabaye nyir’izina. Abaturage barasaba ubutabazi bwihuse n’uruhare rufatika rw’umuryango mpuzamahanga kugira ngo haboneke igisubizo kirambye.

Share40Tweet25Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Impaka zikomeye muri RDC: Ibyo Perezida Tshisekedi ashinjwa ku bijyanye na manda ya gatatu n’igisobanuro gishya ku mvugo ye ku gisirikare

by Bahanda Bruce
May 7, 2026
0
RDC: Kwimura ijambo rya Perezida Tshisekedi rishyirwa ku wundi munsi byateje impaka—ni iki cyihishe inyuma?

Impaka zikomeye muri RDC: Ibyo Perezida Tshisekedi ashinjwa ku bijyanye na manda ya gatatu n’igisobanuro gishya ku mvugo ye ku gisirikare Mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),...

Read moreDetails

Inquiétudes croissantes à Bibogobogo après une attaque attribuée aux Mai-Mai dans une zone sous présence des FARDC et des forces burundaises

by Bahanda Bruce
May 7, 2026
0
Inquiétudes croissantes à Bibogobogo après une attaque attribuée aux Mai-Mai dans une zone sous présence des FARDC et des forces burundaises

Inquiétudes croissantes à Bibogobogo après une attaque attribuée aux Mai-Mai dans une zone sous présence des FARDC et des forces burundaises Alors que les autorités de la République...

Read moreDetails

Impungenge ni Nyinshi mu Bibogobogo Nyuma y’Igitero cya Mai Mai mu Gace Karimo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

by Bahanda Bruce
May 7, 2026
0
Impungenge ni Nyinshi mu Bibogobogo Nyuma y’Igitero cya Mai Mai mu Gace Karimo FARDC n’Ingabo z’u Burundi

Impungenge ni Nyinshi mu Bibogobogo Nyuma y’Igitero cya Mai Mai mu Gace Karimo FARDC n’Ingabo z’u Burundi Mu gihe ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje...

Read moreDetails

Le président de la République démocratique du Congo, , a déclaré que les élections générales prévues en 2028 ne pourront pas se tenir tant que la sécurité ne sera pas rétablie sur l’ensemble du territoire national, en particulier dans l’Est du pays.

by Bahanda Bruce
May 7, 2026
0
RDC: Perezida Tshisekedi Yatangaje Impamvu Zishobora Gutesha Agaciro Amatora ya 2028

Le président de la République démocratique du Congo, , a déclaré que les élections générales prévues en 2028 ne pourront pas se tenir tant que la sécurité ne...

Read moreDetails

RDC: Perezida Tshisekedi Yatangaje Impamvu Zishobora Gutesha Agaciro Amatora ya 2028

by Bahanda Bruce
May 6, 2026
0
RDC: Perezida Tshisekedi Yatangaje Impamvu Zishobora Gutesha Agaciro Amatora ya 2028

RDC: Perezida Tshisekedi Yatangaje Impamvu Zishobora Gutesha Agaciro Amatora ya 2028 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko amatora rusange ateganyijwe mu mwaka wa...

Read moreDetails
Next Post
Uwari inshuti ya Perezida Félix Tshisekedi yiyunze kuri AFC/M23

Ijambo rya Ibalanky i Goma Riri mu Byitezwe, Intambwe Ishobora Guhindura Politiki ya RDC mu Burasirazuba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?